Ruhango: Umugabo w'imyaka 40 yasanzwe mu mugozi yapfuye-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-12 08:07:28 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, Nibwo mu Mudugudu wa Ntungamo, Akagari Ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango, hagaragaye umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 40 wari mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kasanzwemo nyakwigendera yapfuye witwa Sekamana, batangarije BTN TV ko bamenye inkuru y'urupfu rwe nyuma yuko hari umugenzi warunyuze iruhande rw'aho yari amanitse mu mugozi uziritse mu gite ubundi agahuruza.

Bakomeza bavuga ko uwapfuye atari uwo mu Mudugudu wabo wa Ntungamo kuko batari basanzwe bamubona ko ahubwo wasanga ari abagizi ba nabi bamwishe bakaza kuhamushyira bifashishije umugozi cyangwa nawe akaba yahanyuze akaba ariho yiyahurira.

Bati" Mu gitondo nibwo twamenye amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera, birashoboka ko ari abamwishe bakaza kuhamushyira nubwo ntabikomere yari afite cyangwa se nawe ubwe akaba yaje akahafatira umwanzuro wo kwiyahurira akimanika mu mugozi yaziritse mu giti ubundi agahita apfa. Uwapfuye si uw'inaha muri Ntungamo kuko ntitumuzi".

Ubwo abaturage babonaga umurambo wa nyakwigendera bahise batabaza inzego zitandukanye z'ubuyobozi zirimo Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Inzego z'umutekano zikihagera hahise hakorwa iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu rwe n'icyamwishe nubwo abaturage benshi bahuriza ku kintu kimwe ko ashobora kuba yiyahuye gusa ubwo basakaga imyenda yari yambaye basanze mu mufuka icyangombwa gisimbura irangamuntu kigaragaza ko akomoka mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero ndetse hariho izina rimwe rya Sekamana.


Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post