Nyabihu: Bararira ayo kwarika nyuma yo gutekerwa imitwe n'ababijeje inkunga ya Miliyoni 1 Frw yo kwikura mu bukene

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-12 10:38:44 Amakuru

Abaturage batuye mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Kintobo, bararira ayo kwarika nyuma yo kwakwa amafaranga 500 Frw kuri buri muryango n'abo bakekaga ko ari abayobozi,  yo gushyirwa ku rutonde rw'abazaterwa inkunga yo kwikura mu bukene ingana n'Ibihumbi 800 Frw kuri buri muryango.

Bamwe muri bo baganira na BTN TV, batangaje ko mu ngo zabo haje abantu bavuga ko ari abayobozi bazanywe no kubakangurira kugera ikirenge mu cyo abandi bifuza inkunga yo kwivana mu bukene izatangwa na Leta.

Ngo iyo nkunga iri hagati y'amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi Magana Inani na Miliyoni imwe y'Amanyarwanda( 800,000 Frw-1,000,000 Frw) kugirango umuryango uzayahabwe biwusaba kwishyura 500 Frw yo kwiyandikisha ku rutonde cyane ko babanzaga kubereka impapuro z'intonde z'iriho abayishyuye mbere.

Bati" Bazaga mu ngo zacu bakatubwira ko ari abayobozi bazanywe no kutubwira ko hari amafaranga y'inkunga ateganyijwe guhabwa abaturage yo kwikura mu bukene angana n'Ibihumbi 800 Frw cyangwa se Miliyoni 1 Frw ariko kugirango ushyirwe ku rutonde ukabanza kwishyura 500 Frw".

Aba baturage bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko bategereje inkunga ko ibageraho baraheba ndetse n'ayo bishyuye ngo bashyirwe ku rutonde barayabura dore ko bagerageje kubaririza mu buyobozi bw'inzego zibanze bukababwira ko ayo makuru ntayo bazi kuko ari mashya kuri bwo bityo baboneraho gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo cy'ubutubuzi bakorewe bagasubizwa amafaranga yabo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kintobo, Mugabekazi Donathile, ku murongo wa telefoni aganira n'umunyamakuru wa BTN TV kuri iyi ngingo y'inkunga bivugwa yari iteganyijwe guhabwa abaturage, yavuze ko aya makuru ari mashya atayazi ndetse ko iyo gahunda yo kwikura mu bukene izwi nka "Give Direct" itaragera mu murenge wa Kintobo kandi idateganyijwe vuba nubwo yageze mu yindi mirenge.

Gitifu Mugabekazi  yakomeje avuga ko iyo iza kuba inkunga igenewe abaturage nka gahunda nziza ya Leta itari gutangirwa ikiguzi bityo ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo nyuma yuko bukimenye.

Agira ati" Iyo gahunda ni gahunda ijya ibaho yitwa Give Direct ariko mu murenge wacu ntayo ihateganyijwe kuko iyo iza kuba ihari mba nyifiteho amakuru. Biradusaba imbaraga zo kujya dukangurira abaturage bacu kugendera kure no kwirinda abatekamutwe baba bagamije kubanyaga amafaranga yabo dore ko iyo bumvishe ko iyo gahunda iri mu yindi mirenge ihana imbi n'uwacu bituma abatekamutwe boroherwa no kuyibumvisha".

Akomeza ati" Iyo gahunda yageze mu yindi mirenge kandi iyo gahunda nk'iyo ya Leta ihari ntakiguzi cyayo cyakwa, turaje tubikurikirane nabo basabwa kuba amaso niba hari amakuru mashya bamenye ya gahunda runaka bajye begera ubuyobozi basobanuze".

Kuva mu mwaka wa 2016, Umuryango GiveDirectly ukomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu rugamba rwo kurandura ubukene, itanga inkunga z’amafaranga ku ngo zikennye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.

Kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa nta nkomyi, GiveDirectly ikorana bya hafi n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, uhereye ku isibo kuzamura, ndetse buri rugo rutoranyijwe, rubanza kuganirizwa byimbitse n’abakozi babihuguriwe, mu rwego rwo kurufasha kwitegura kwakira iyo nkunga neza.


NIREMBERE Gaston/BTN TV i Nyabihu

Related Post