Kamonyi: Arasaba ubufasha bwo kuvuza umwana wavukanye ubumuga, bisaba sonde inyuzwamo ibiryo-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-13 08:39:45 Amakuru

Umubyeyi witwa Iradukunda Sandrine wo mu Karere ka Kamonyi, mu Murenge wa Rugarika, Akagari ka Masaka, mu Mudugudu wa Taba, arasaba ubufasha abagiraneza bwo kuvuza umwana we uri mu kigero cy'umwaka umwe n'amezi atatu wavukanye ubumuga bukomatanyije.

Mu kiganiro uyu mubyeyi yagiranye na BTN TV, yavuze ko umuryango we utorohewe n'ubuzima bitewe n'ubumuga bukomatanyije umwana yavukanye bwiganjemo indwara y'igifu ituma atabasha kurya bitewe nuko iki gifu gifunguye bigatuma atabasha kurya.

Mu gushaka gukemura iki kibazo, umuryango w'uyu mwana, wagerageje kumuvuriza ahantu hatandukanye harimo Ibitaro bya Kacyiru na CHUK.

Ikiganiro kirambuye BTN yagiranye n'uyu mubyeyi wagikurikira wifashishije amashusho yo kuri youtube ukanze kuri link iri hasi.

Related Post