Kirehe: Inkuba yakubise abana babiri b'imyaka itanu bahita bapfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-13 15:41:41 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, Nibwo abana babiri bari mu kigero cy'imyaka 5 bo mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa gahara bakubiswe n'inkuba bahita bitaba Imana ubwo imvura nyinshi yagwaga muri aka gace.

Bamwe mu baturage barimo abo mu muryango wa ba nyakwigendera batangarije BTN TV ko iyi nkuba yabatwaye ubuzima ubwo imvura yari irimo kugwa ku buryo buteye ubwoba dore ko itaherukaga kugwa muri aka gace ibyo bafata nkaho iyi nkuba yaje nka gatumwa.

BTN yamenye amakuru ko aba bana babiri bashizemo umwuka ari abo mu tugari dutandukanye kuko umwe inkuba yamukubitiye mu nzu aryamye iherereye mu kagari ka Muhamba mu Mudugudu wa Gasaka mu gihe undi we yamukubitiye mu Kagari ka Butezi, Umudugudu wa  Rwamabenga, hose n'ubundi ni muri uyu murenge wa Gahara.

Bati " Umenya ahari iyi nkuba yari gatumwa n'ukuntu yaje ikabakubita baryamye mu nzu bagahita bapfa ubwo imvura yagwaga, wagirango yari intererano kuko ntibisanzwe ko imvura igwa inkuba ikaza igakubitira abantu mu buriri bagahita bapfa noneho banahuje imyaka".

Andi makuru umunyamakuru wa BTN yabashije kumenya ubwo yari avuye muri utu duce twumvikanyemo iyi nkuru y'incamugongo y'abana babiri bitabye Imana nyuma yo gukubitwa n'inkuba, avuga ko umugabo witwa Habimana Emmanuel yahungabanye ubwo umwana we yapfaga noneho agahita ajyanywa mu Bitaro Bikuru byAkarere ka Kirehe kugirango yitabweho.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno aganira n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yahamije iby'aya makuru maze avuga ko ubuyobozi buri bukomeze kuba hafi imiryango yagize ibyago. Ati" Nibyo koko amakuru twayamye, ubuyobozi burakomez akuba fafi imiryango yabo".

Ikindi kandi nuko ngo ubwo inkuru yakubitaga imyenda yari iri mu mazu yari aryamyemo ba nyakwigendera yahise ishya irakongoka mu gihe bashyinguwe kuri uyu waKane tariki ya 13 Werurwe 2025.

Gatera Alphonse/BTN TV mu Ntara y'Uburasirazuba


Related Post