Nyarugenge: Umumotari yatwawe n'umuvu w'amazi ahita apfa

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-13 19:24:13 Amakuru

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, Nibwo ahagana Saa Tatu z'ijoro umumotari witwa Harindintwari Jean Felix, yatwawe n'umuvu w'amazi, ubwo yari ageze mu Mudugudu wa Gahombo, Akagari ka Mataba, mu Murenge wa Mageragere, Akarere ka Nyarugenge, bimuviramo gupfa.

Bamwe mu baturage bari ahagaragaye umurambo wa nyakwigendera, babwiye ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko bamenye amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera ari uko umugenzi yari atwaye witwa Hakizimana Emmanuel, abatabaje muri iryo joro abamenyesha ko nyakwigendera atwawe n'amazi ubwo bageragezaga kucyambuka.

Bakomeza bavuga ko nyuma yo kumenya amakuru baje aho umuvu wamutwaranye na moto ye bagerageza kumushakisha baraheba bahita babimenyesha polisi noneho igikorwa gikomeza mu gitondo bwakeye cyo kuri uyu wa Kane.

Bati" Twebwe amakuru twayamenye ubwo uyu mugenzi yari atwaye atabaje avuga ko hari umumotari wari umutwaye umaze gutwarwa n'umuvu w'amazi ubwo bambukaga ikiraro. Twahageze tugerageza gushakisha ariko biba iby'ubusa noneho nyuma yo kumenyesha inzego z'ubuyobozi zirimo na polisi twiyemeza kuhazindukira".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, mu Mujyi wa Kigali, CIP GAHONZIRE Wellars, aganira n'umunyamakuru wa Bplus TV ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru y'akababaro, aho yavuze ko nyuma yuko Polisi imenye aya makuru yabwiwe n'abaturage hahise hategurwa igikorwa cyo gushakisha nyakwigendera gusa kubwo amahirwe make bamubona yashizemo umwuka.

Yagize ati" Nibyo koko ayo makuru ni impamo twayamenye Saa Tatu z'ijoro ryakeye nyuma yuko abaturage badutabaje, ubwo rero Polisi ku bufatanye n'izindi nzego ndetse n'abaturage twazindukukiye mu gikorwa cyo gushakisha nyakwigendera gusa kubwo ibyago tumusanga nko muri Km 2 uvuye aho ku kiraro yamaze gupfa tumukuramo hamwe na moto yari atwaye".

CIP GAHONZIRE waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abatwara ibinyabiziga Kwitwararika bakirinda kwishora mu muhanda utameze neza igihe imvura iri kugwa ari nyinshi ndetse n'abaturage muri rusange bakirinda kunyura ahantu ha hashobora gushobora gushyira ubuzima bw'umuntu mu kaga byu mwihariko mu mvura.

Ikiraro cyanyuragamo amazi yatwaye nyakwigendera wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru, gitandukanya Umurenge wa Mageragere w'Akarere ka Nyarugenge n'uwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro. 

Imanishimwe Pierre& Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali

Related Post