Nyamirambo: Abantu bane bariye ibiryo bimwe umwe muri bo ahita apfa bikekwa ko byari byarozwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-14 04:58:07 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, nibwo mu Mudugudu wa Akanyirazaninka, Akagari ka Mumena, mu Murenge wa Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge,  humvikanye inkuru y'urupfu rw'amayobera rw'umugabo witwa Habineza Theogene witabye Imana nyuma yo kurya ibiryo, bikekwa ko byari byahumanyijwe.

Ni urupfu rwaje nyuma yuko uyu nyakwigendera asangiye n'abandi bantu batatu bo mu muryango w'abantu umunani bahise bajyanywa kwa muganga kwitabwaho nyuma yuko barembye cyane ni mu gihe abandi bane batigeze barya kuri ayo mafunguro yari yatetswe ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe ntacyo babaye.

Bamwe mu baturanyi b'uyu muryango bivugwa ko warozwe hifashishijwe ibiryo bariye, batangarije ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV ko mu rukerera ari bwo abana baje babatabaza bavuga ko papa wabo ashobora kuba atagihumeka uw'abazima maze nabo bihutira kureba uko amarewe noneho mukuhagera batungurwa no gusanga aribyo nyamara ku mugoroba bagaragaraga ntakibazo bafite ari bazima ndetse bamwe basangiraga na nyakwigendera agacupa.

Bati" Twagiye kumenya ko Habineza yapfuye nyuma yuko umukobwa we aje yirukankira iwanjye akomanga abaza niba umutware wa hano ahari ngo ajye kubafasha gushyira se ubabyara kuri moto tumusubiza ko yagiye ku kazi ariko natwe tumubwira ko ibyo yakora natwe twabikora noneho tugezeyo dutungirwa no gusanga ahantu hose ku mubiri we hakonje yabaye ubutita. Ntagafuni yakubise, Turakeka ko ntakindi yazize uretse amafunguro yari yariyeho".

Undi muturage wari usanzwe akorana na nyakwigendera akazi k'ubwubatsi ati" Uretse kuba yazize uburozi bwashyizwe mu biryo bariye ni ikihe kindi yaba yazize?, ni mugoroba twasangiraga agacupa kandi ntakibazo yari afite. Twabajije uwo mukobwa watabaje abaturanyi niba hari abandi babiriyeho maze atubwira ko uretse abantu bane babiriyeho gusa barimo batatu barembeye mu bitaro, abandi batariye ntakibazo bafite".

Uwingeneye Francoise, Umwana mukuru wa nyakwigendera nawe yahamije ko ibiryo bariyeho byarozwe n'abitwikiriye ikizima ubwo umuriro waburaga ashingiye ku kuba abatabiriyeho ntacyo babaye.

Agira ati" Ibi biryo( Umuceri utekanye n'ibirayi n'imboga zirimo dodo"), bariyeho nibyo papa yazize kuko bambwiye ko yagiye kuryama yumva umupira ari muzima, abatariyeho ntacyo babaye. ababihumanyije rero babikoze bitwikiriye ikizima cyatewe n'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi".

Aba baturage nyuma yo kubona nyakwigendera apfuye urupfu rw'amayobera, baboneyeho gusaba ubuyobozi gukora iperereza ryimbitse hakamenyekana icyo uyu muryango wazize kandi ugahabwa ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE aganira n'umunyamakuru wa Bplus TV yahamije iby'iyi nkuru y'akababaro, aho yahamije ko nyuma yo kumenya amakuru hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera ndetse n'uburwayi bw'abandi bagize umuryango bahise bajyanywa kwa muganga nubwo hari abatangiye kumera neza.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru y'u rupfu rwa nyakwigendera twayamenye mu gitondo ubwo twahamagawe n'abaturage batubwira ko hari urupfu rutunguranye rw'uwitwa Habineza Diogene, twahise tujyayo dusanga koko yamaze kwitaba Imana noneho duhita dutumizaho imbangukiragutabara ngo ijyane abandi bivugwa bari bariye ku biryo bimwe. Hahise hatangira iperereza ngo hamenyekane icyamwishe gusa mu iperereza ry'ibanze ryakozwe abaturage bavuze ko bishobora kuba byatewe n'ibiryo bariye".

CIP GAHONZIRE waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yakomeje avuga ko ibiryo bariyeho bikekwa ko byaba byahumanyijwe byajyanywe gupimwa ngo harebwe niba koko amakuru avugwa yaba ari impamo.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwe mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa.

Yvan Damascene Iradukunda&Ndahiro Valens Pappy i Kigali

Related Post