Mu rukerera rwo kuri wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, Nibwo umuhungu wari umaze kwica umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo ruherereye mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, yarashwe na Polisi arapfa, nyuma yuko agerageje gutema uwari we wese wari umwegereye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko icyatumye uyu muhungu warashwe witwa Niyonita Eric yica nyakwigendera, Bampire Françoise kitaramenyekana.
Ati “Nibyo koko umusore yarashwe arapfa ubwo yageragezaga kurwanya inzego z'umutekano zari zitabaye zije kumuta muri yombi no gutema uwo ariwe wese umwegereye”.
CIP Gahonzire yakomeje abwira umunyamakuru w'ikinyamakuru btnrwanda.com ko icyatumye yica uwo mukobwa amuteye icyuma kitaramenyekana cyakora nihagira andi makuru mashya amenyekana araza gutangazwa.