Perezida Kagame yasezeye kuri Ambasaderi w’u Bushinwa n'uwa Angola basoje imirimo yabo mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-16 06:27:29 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yasezeye kuri Ambasaderi w'igihugu cya Angola, Dr. Eduardo Octávio n'uwu Bushinwa, Wang Xuekun, , basoje imirimo yo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

 Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X, byatangaje aya makuru bigira biti “Kuri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ucyuye igihe na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio na we ucyuye igihe, agamije kubasezeraho na cyane ko basoje inshingano zabo.”

Umukuru w’Igihugu yakiriye abo badipolomate nyuma y’uko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe aherutse kubakira akabashimira ku ruhare rukomeye bagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda mu bihe bari bamaze muri izo nshingano.

Muri Nzeri 2022 ni bwo Perezida Kagame yakiriye impapuro zemereraga Amb. Wang Xuekun guhagararira u Bushinwa mu Rwanda. Icyo gihe Wang Xuekun yari asimbuye Amb. Rao Hongwei, wari uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bushinwa kuva mu 2016.

Ni mu gihe mu Ukuboza 2018 ari bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye impapuro za Amb Eduardo Filomeno Leiro Octávio guhagararira Angola mu Rwanda.

Icyo gihe Amb Eduardo Filomeno Leiro Octávio yagaragaje ko icyo cyari ikimenyetso cy’ibihugu byombi mu guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu n’izindi nzego, agaruka ku bikorwa bishimangira uwo mu bano birimo iby’uko Angola yari yakuriyeho Abanyarwanda gusaba viza y’umukerarugendo n’ibindi.

Umubano w’ibyo bihugu abo badipolomate bari bahagariye mu Rwanda ugenda ukura uko bwije n’uko bukeye.
Perezida Paul Kagame asezera kuri Amabasederi w'u Bushinwa, Wang Xuekun usoje inshingano ze mu Rwanda

Perezida Paul Kagame asezera kuri Ambasaderi wa Angola, Dr. Eduardo Octávio wamaze gusoza inshingano ze mu Rwanda


Related Post