Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Ndayisaba Félicien hamwe n’umugore we Imanishimwe Rebecca, batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo, bakekwaho ibyaha bikomeye birimo kwica abantu, gushyinyagurira no guhisha imibiri y’abishwe.
Aba
bombi bafashwe ku wa 11 Werurwe 2026, nyuma y’iperereza ryakozwe ku bantu
batatu bari baraburiwe irengero. Abo ni Tuyizere Violette w’imyaka 30,
Ndayisenga Alexis w’imyaka 25 na Iradukunda Pacifique w’imyaka 21 y’amavuko.
Mu
iperereza ryakozwe n’abagenzacyaha, basatse urugo rwa Iradukunda Pacifique
ruherereye mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara, Umurenge wa
Mugombwa. Aho bahasanze ibice by’imibiri by’abantu bataramenyekana byajugunywe
mu cyobo cy’umusarane, bikekwa ko byahajugunywe hagamijwe gusibanganya
ibimenyetso by’icyaha.
Ibimenyetso
bya gihanga byakuwe kuri iyo mibiri byahise byoherezwa mu Kigo cy’Igihugu
cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI)
kugira ngo bifashe mu gusesengura no kumenya neza inkomoko y’iyo mibiri mu
rwego rwo gukomeza iperereza.
Mu
ibazwa rye, Ndayisaba Félicien yemeye ko bimwe mu bice by’imibiri byabonetse
ari ibya murumuna we Ndayisenga Alexis, wari waraburiwe irengero. Yavuze ko
yamwishe ku wa 21 Kamena 2021, amushinja kuba yararyamanye n’umugore we.
Uyu
mugabo yanemeye kandi ko ibindi bice by’imibiri ari ibya Iradukunda Pacifique,
yishe ku wa 5 Mutarama 2026, ndetse na Tuyizere Violette, yishe ku wa 4 Werurwe
2026.
Iperereza rya RIB rigaragaza ko Tuyizere Violette na Iradukunda Pacifique bari abacuruzi b’ibiribwa. Bivugwa ko bari bahamagawe n’umugore wa Ndayisaba kugira ngo baze kugura umusaruro w’ibyo bari bejeje. Bagezeyo, uwo mugore yahise ahava, asiga umugabo we ategereje gushyira mu bikorwa umugambi we wo kubica.
Nyuma
yo kubica, bakekwaho no kubambura amafaranga agera ku bihumbi 500 by’amafaranga
y’u Rwanda (500.000 Frw).
Umugore
wa Ndayisaba, Imanishimwe Rebecca, na we yatawe muri yombi akurikiranyweho
ubufatanyacyaha mu cyaha cyo kwica abantu.
RIB
yashimiye abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa ku ruhare bagize mu
gutanga amakuru yafashije mu ifatwa ry’abakekwa. Yanashishikarije abaturage
bose kujya batanga amakuru ku gihe igihe babonye cyangwa bakeka ibikorwa
by’ubugizi bwa nabi, kugira ngo bibashe gukumirwa hakiri kare.