Muhanga: Umugabo wirirwa ahetse umwana akomeje kwitwa intwari-Uko byatangiye!

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-16 09:36:37 Amakuru

Umugabo witwa Nyaminani Phocas wo mu Karere ka Muhanga, Mu Murenge wa Nyarusange, mu Kagari ka Musongate, akomeje gutangaza abantu benshi kubera kwirirwa ahetse umwana we umugore yamusigiye.

Uyu mugabo ukomeje gufatwa aho atuye hazwi nko mu nkambi ubwo yaganiraga na BTN TV, yavuze ko icyatumye afata umwanzuro wo kwirirwa ahetse umwana we ari uko yanze kugera ikirenge mu icy'umugore we wamumutanye akajya gushaka undi mugabo.

Amakuru atangwa na Nyaminani, akomeza avuga ko ubwo yari yagiye gushaka amaramuko, yatunguwe no kumva abaturanyi be bamubwira kuri telefoni ko umugore we yasize uyu muziranenge mu nzu wari umaze kugira amezi Atandatu y'amavuko.

Yagize ati" Abantu benshi bamfata nk'intwari ariko nanone bajye banazirikana ko ndi umubyeyi kandi umubyeyi mwiza si uwirengagiza inshingano ze nkuko uwo twashakanye yazirengagije akansigira uyu mwana ubwo yari afite amezi Atandatu. Byabaye ubwo nari nagiye gushakishiriza mu i Santeri yo mu Nkambi, nagiye kumva numva barampamagaye kuri telefoni bambwira ko madamu yashatse undi mugabo kandi yasize umwana mu nzu wenyine, ubwo rero nahise nza ndamureba".

Uyu mubyeyi ntiyahwemye kugaragariza umunyamakuru wa BTN ko ubwo byari bikimara kumubaho ubuzima bwe bwabaye nk'ubwubikiwe imbehe bitewe nuko kurera umwana utaruzuza umwaka umwe w'amavuko biba bigoranye kuko ntamuntu yabonaga wo kumusigarana bityo bigatuma hari akazi atabasha gukora cyane ko aho ajya hose aba amuhetse.

Bamwe mu baturage barimo abaturanyi be babwiye BTN TV ko uyu mugabo ari intwari kandi ni urugero rwiza ku bandi byu mwihariko abihunza inshingano nubwo hari n'abashobora kumufata nk'umusazi cyane cyane ku bantu bamubonye bwa mbere batazi amakuru ye bityo baboneraho gusaba abagiraneza barimo na Leta kumuba hafi agahabwa imfashanyo.

Bati" Nyaminani inaha yubatse amateka ya gitwari kuko ni intangarugero ku bandi bantu byu mwihariko abihunza inshingano. Leta rero ikwiye kumutera inkunga ndetse n'abandi bagiraneza bakamuba hafi kuko uyu mwana akeneye byinshi kumwifasha biragoye cyane".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyarusange ngo abubaze niba iki kibazo bukizi ntibyamukundira cyakora nihagira amakuru mashya BTN izakira kuri uyu muryango wa Nyaminani ukomeje kwita kuri uyu mwana w'imyaka 2, izabitangaza mu nkuru zayo.

Mahoro Samson/BTN TV i Muhanga

Related Post