Mugiraneza Jean Baptiste " Migi " yumvikanye asaba umukinnyi wa Musanze FC Bakaki Shafiki , gufasha Kiyovu Sports kutamanuka mu cyiciro cya 2 .
Ni amajwi yacicikanye ku mbuga za WhatsApp , aho Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, yaganiraga na na myugariro wa Musanze FC Bakaki Shafiki kuri telephone,mu kiganiro tugiye kugarukaho , Migi yasabaga uyu musore ko yamufasha kudatsinda Kiyovu Sports .
Muri aya majwi Migi yumvikana agira ati" Narindi kukubwira , urumva Shafiki , mfite pre- contract ( imbanziriza masezerano ) , ya next season, nzajya kuba coach muri Kiyovu , ntubizi ko nari ngiye kugitwara muri Muhazi ? Kandi ntago najya muri Kiyovu yaragiye mu cyiciro cya 2 , kandi urabizi Kiyovu turi gukora ibishoboka byose ngo igume mu cyiciro cya mbere" .
Mugiraneza Jean Baptiste yakomeje avuga ko adakunda Drogba ( Imurora Japhet) kubera ibyo yamukoreye , yizeza uyu musore ( Shafiki ) ko agomba kumujyana muri Kiyovu Sports umwaka utaha , Migi ati " uramfasha iki rero ?" Shafiki ati" coach urabizi turi mu gifungo , rero sinzi icyo ngiye kugufasha " .
Migi utoza Muhazi United irwanira kutamanuka , yasabiraga amanota Kiyovu Sports
Mugiraneza yakomeje agira ati " ndashaka kuvugana nawe , nkavugana na Shawurini ( Nsabimana Jean de Dieu) ahita yibaza niba Gasongo ( Muhire Anicet ) agikina , Shafiki amusubiza ko azakina , Migi ati " Gasongo we ni inshuti yanjye ,ndamwizeye ijana ku ijana , ubwo rero sinzi ikintu umfasha wa mugabo we ?".
Shafiki yakomeje kuvuga yumvikana ko ibyo asabwa yakabaye abikora , ariko akabangamirwa nuko ari mu gisibo cy'ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan , ati " ikibazo ni igifungo ( swaumu ) Migi ati none ubwo nkore iki ? Shafiki ati ntago byemewe muri swaumu , Migi ati ngaho ngira inama , Shafiki ati , ahari coach vugana nabo ngabo".
Ikiganiro cyaba bombi cyasojwe bumvikanye ko agiye kuvugisha Nsabimana Jean de Dieu ( shawurini ) na Muhire Anicet ( Gasongo ), twagerageje kuvugana na Mugiraneza Jean Baptiste 'Migi ' gusa inshuro zose twamuhamagaye , twasanze ari kuyivugiraho , ubutumwa twamwandikiye ntiyabusubiza .
Shafiki Bakaki wasabwaga kwitsindisha , yaherukaga guhanwa na Musanze FC ashinjwa kwitsindisha
Taliki 10 Mutarama 2025 Musanze FC, yatangaje ko yahagaritse by'agateganyo Bakaki Shafiki , Musanze FC yavugaga ko uyu musore yaranzwe n'imyitwarire itari iya kinyamwuga , ku mukino bari batsinzwemo na Vision FC, benshi bakaba baremezaga ko ashobora kuba yari yaganirijwe na Vision FC ngo yitsindishe
Si ubwa mbere humvikana abakinnyi baganira n'abantu runaka, kubijyanye no kwitsindisha, ndetse ni kenshi usanga hari imikino ya shampiyona y'uRwanda ijya kuba abantu bazi neza uko umukino uri burangire , ndetse bakakibwira ko umukino wateguwe ( habayeho kuganira hagati y'amakipe yombi cg kuganiriza abakinnyi ngo bitsindishe ) ndetse amakipe akunda guhagarika abakinnyi bayo abakekaho ibyo bikorwa ariko, nta rwego ruragira icyo rubikoraho.