Israel: Ronen Ban wari ukuriye urwego rw’Ubutasi bw’imbere mu gihugu yirukanywe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-17 10:23:53 Amakuru

Ku Cyumweru tariki ya 16 Werurwe 2025, Nibwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yahamagaje mu biro bye Ronen Ban wari ukuriye urwego rw’Ubutasi bw’imbere mu gihugu, amumenyesha ko yahagaritswe ku mirimo.


Mu itangazo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze, rivuga ko ibirebana n’iyirukanwa ry’uyu mugabo byo byarangiye igisigaye ari ukubigeza kuri Guverinoma.

Hari amashusho yashyizwe ku karubanda Benjamin Netanyahu yivugira ko Ronen Bar atari akiri umuntu wo kwizerwa.

Ronen Bar na we ariko ntiyaripfanye kuko yashize amanga akavuga ko Netanyahu asa n’uwari umaze kwitiranya inshingano z’urwego rw’ubutasi, akarufata nk’urwashyiriweho gukora mu nyungu ze aho kuba iza rubanda, kandi kubyemera gutyo ngo byari ukuba ari ukunyuranya n’amahame agenga uru rwego ruri muzifatiye runini umutekano w’imbere mu Gihugu nkuko ikinyamakuru The Times of Israel cyabyanditse.

Ku rundi ruhande ariko abakurikiranye ibintu bavuga ko ishwana ry’aba bagabo bombi ryaje nyuma y’uko Ronen Bar ananiwe gusobanura ikiswe uburangare urwego yari akuriye rwagize rukananirwa kuneka bya nyabyo no gutangira amakuru ku gihe yari gutuma bitero by’umutwe wa Hamas byo ku italiki ya 7 Ukwakira 2023 biburizwamo.

Ronen Bar we ariko avuga ko iyirukanwa rye rifitanye isano n’impamvu za Politiki.

Related Post