Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi ndetse inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga binyuze ku rubuga rwa X, rivuga ko uyu mwanzuro ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda rwavuze ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Itangazo ryakomeje rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda “yaba mbere no mu gihe cy’aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by’umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda”.
Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije “guhungabanya u Rwanda n’akarere”.
Iri tangazo rinavuga ko “Abadipolomate bose b’u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48”, ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n’inyubako z’u Bubiligi biri mu Rwanda.
U Rwanda n'u Bubiligi byacanye umubano