Ngoma: Umusaza aratabaza Leta nyuma yo kunyagwa isambu ubwo yari afunzwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-18 11:47:33 Amakuru

Umusaza witwa Habimana Emmanuel wo mu Mudugudu wa Rukumberi, mu Kagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, aratabaza ubuyobozi bwite bwa Leta nyuma yuko umuturanyi we amutwaye isambu akayadika ku ku isambu ye mu mwaka wa 2011.

Mu kiganiro uyu musaza yagiranye na BTN TV, yavuze ko iki kibazo cy'isambuye yatwawe cyavutse ubwo yari afunzwe, aho ngo umugabo witwa Munyaneza Augutin wari umuturanyi we yaje akabwira umugore we ko niyongera guhinga no gukorera mu isambu ye bazamwica kuko itakiri iyabo.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubwirwa ayo magambo no kubuzwa uburenganzira ku mutungo we, yigiriye inama yo kujya aho Habimana yari afungiye maze amutekerereza ibyamubayeho noneho amubwira ko icyabikemura ari uko yagana ubuyobozi akabugezaho ikibazo cye bukamurenganura.

Ngo yaganye inzego z'ubuyobozi zitandukanye zirimo inzego zibanze kugera no ku iz'abunzi noneho urukiko ruzakwemeza ko isambu yabo bayisubirana bagakomeza kuyibonaho uburenganzira ngo gusa nyuma baje gutungurwa no kubona urukiko rwivuguruza ku cyemezo rwari rwafashe rukavuga ko isambu itari iyabo.

Yagize ati" Ubwo nari mfunzwe umuturanyi wanjye witabye Imana yaraje asanga umugore wanjye aho yari ari maze amubwira ko isambu yahingagamo itakiri iye ko nayisubiramo bazamwica, byabaye nyuma yuko atujwe ku mudugudu nyuma akagaruka gutura muri yasambu.

Akimara kubwirwa ayo magambo yagize ubwoba araza anasanga aho nari mfungiye antekerereza ibyamubayeho noneho mugira inama yo kugana ubuyobozi kugeza ubwo bigeze mu Bunzi n'urukiko hakanzurwa ko ayisubirana gusa nyuma urukiko rutumenyesha ko isambu atari iyacu tuyisubiza mushiki wa wamugabo witwabye Imana wari watunyaze isambu yacu akayomeka ku butaka bwabo".

Bamwe mu baturanyi b'uyu muryango usaba kurenganurwa ugasubizwa isambu yabo, babwiye BTN TV ko uyu mugabo yarenganyijwe cyane kuko bamuzi ayihingamo kandi ntawayimuburanyagaho bityo bagasa ubuyobozi guhagurukira iki kibazo kiri gukomeza kugiraho ingaruka mbi uyu muryango.

Bati" Uyu mugabo turamuzi neza kandi tuzi neza ko iyi sambu ariye kuko yari ayituyemo na mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, Ubwo rero nahabwe ubutabera ayisubizwe kuko biri kugira ingaruka ku muryango dore ko n'abana babo babuze uko biga kubera inzara bakabaye batabrw n'iyo sambu yabo.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri iki kibazo yagerageje kuvugisha ku murongo wa telefoni uwasigaranye iyi sambu mu nshingano akaba na mushiki wa nyakwigendera 'Munyaneza Augutin' bivugwa ko ariwe watwaye iyo sambu ntibyamukundira, iyo aza kuvugana nawe yari bumubaze niba ibivugwa ari ukuri cyangwa hari ibimenyetso bigaragaza ko atari iy'abayiburana.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, NIYONAGIRA Nathalie, kuri iki kibazo ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa BTN ku murongo wa telefoni, yavuze ko uyu musaza agomba kwegera ubuyobozi bw'umurenge bakamukemurira ikibazo noneho cyananirana akamenyesha ubuyobozi bw'akarere.

Agira ati" Mu mubwire yegere ubuyobozi bw'umurenge, amenyeshe ikibazo cye umukozi ushinzwe imiyoborere myiza nashaka ampamagare mbahuze noneho nibinanirana azatumenyeshe tuze tumufashe icyo kibazo gikemuke".

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Gatera Alphonse/BTN TV i Ngoma

Related Post