Rwamagana: Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gishari bwahagurukiye ikibazo cy'insoresore zahungabanyaga umutekano

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-19 11:41:36 Amakuru

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana, bwijeje abaturage ko ikibazo cy'umutekano muke wahavuzwe kenshi kigiye gukemuka kuko ubuyobozi bwagihagurukiye ku bufatanye n'inzego z'umutekano.

Ni icyizere gitanzwe nyuma yuko abaturage batuye mu Midugudu itandukanye igize uyu murenge wa Gishari, aho mu kiganiro bagiranye na BTN TV bavugaga ko bahangayikishijwe cyane n'ikibazo cy'umutekano muke baterwa n'urugomo rukorwa n'insoresore zabaswe n'ubusinzi ndetse n'ibiyobyabwenge.

Aba baturage banavugaga kandi ko urugomo ruhabera rubazengereje kuko mu masaha y’umugoroba ntawutinyuka kuva mu rugo yitwaje ikintu gifite agaciro kuko ahita acyamburwa noneho yabarwanya agagukubitwa agahindurwa intere.

Bagize bati “ Mu Murenge wacu wa Gishari tugira umutekano muke kuko nko mu minsi mike ishize hari umusore bateze baramukubita baramukomeretsa ajyanwa mu bitaro, nkatwe ducuruza tuba tuzi neza ko amahirwe menshi ari ukwibwa mu gihe dutashye".

Bakome bati" Iyo muhuye basinze, izo nsoresore zihita zikwanjama zikaguhondagura ubundi zikagucucura utwawe ugasigara amara masa. Akenshi babiterwa nuko badakura amaboko mu mifuka noneho ayo kunywera inzoga bakayakura mu baturage bambuye".

Icyifuzo cy'aba baturage batangaga, basabaga ko ubuyobozi bwakora ibishoboka byose bagahagarika urwo rugomo rukarandurwa burundu kuko nirukomeza, ruzateza impfu zitari nke.

Umunyamabanga Nshingwbaikorwa w'Umurenge wa Gishari, NTWARI Emmanuel agaruka kuri iki kibazo cy'umutekano muke uvugwa aho ayoboye, kumurongo wa telefoni aganira n'umunyamakuru wa BTN, yijeje abaturage umutekano usesuye kuko abawuhungabanyaga bahagurukiwe.

Agira ati" Ikibazo cy'umutekano muke mu Murenge wa Gishari twaragihagurukiye cyane kuko ababibikora ndetse n'abakekwagaho kuwuhungabanya barafashwe, ntituzihanganira uwo ariwe wese ushaka guhungabana umutekano w'abaturage ndetse ababikora nibakure amaboko mu mifuka bakore kuko umurimo ugufasha byinshi. rero turizeza abaturage umutekano usesuye, baryamye batuze kandi twese dufatanye kuwubungabunga".

Umurenge wa Gishari, ni umwe mu mirenge yateye imbere icyane kubera ibikorwaremezo biwurimo ndetse na santeri z'ubucuruzi zinjiriza amafaranga menshi abahatuye, ugizwe n'utugari Turindwi aritwo: Kavumu, Binunga, Bwinsanga, Kinyana, Gati, Ruhunda na Ruhimbi.


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Rwamagana

Related Post