Jabana: Umugabo yasakambuye inzu y'umupangayi we bikurura impaka z'urudaca-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-19 13:25:14 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, Nibwo umuryango w'umugabo witwa Igenukwishatse Anastasie yasakamburiweho inzu iherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kabaya, mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, n'uwayimukodesheje, ababibonye babifata nk'igikorwa kigayitse.

Umunyamakuru wa BTN TV ubwo yageraga ahari inzu yabagamo uyu umuryango wa Igenukwishatse Anastasie, yasanze abaturage bari bahuruye bari kwitotomba, aho bamutangarije ko ibyakozwe bigayitse kuko biganisha mu nzira yo kubiba urwango.

Bakomeje bavuga ko batunguwe cyane no kubona abafundi burira inzu bagatangira kuyisakambura ntamuntu n'umwe uyibamo wari uhari kugeza ubwo ibyari biyirimo byangiritse ndetse kandi igiteye agahinda akaba ari ukwigabiza icyumba cyararagwamo n'umugabo n'umugore we ibyari bikirimo bigashyirwa ku karubanda kandi ubusanzwe ari icyumba cyiyubashe kubera amabanga aba arimo.

Bati" Ibi bintu byakozwe na Rubagumya Papiasi wohereje abafundi bakaza gusakamburira hejuru inzu umupangayi we ni agahoma munwa ndetse ni ubukunguzi buganisha ku rupfu. Dutekereza ko ari ubwa mbere iki gikorwa kigayitse kibereye mu mudugudu wacu wa Rugarama, abafundi bigabije inzu barasakambura ibiyirimo babishyira ku karubanda ndetse biranangirika, ubwo rero nkatwe abaturage tubifata nk'agasuzuguro, Ubundi ntibibaho kwigabiza icyumba cy'umugabo n'umugore kubera amabanga akibamo".

Igenukwishatse Anastasie wasenyewe hejuru inzu yari abayemo igihe cy'imyaka 4, mu kiganiro yagiranye na BTN, yavuze ko byakozwe ubwo yiteguraga kwimuka kuko yari yagiye gushaka indi yo kwimukiramo gusa ngo akaba yaratunguwe n'abaturage ubwo bamuhamagaraga kuri telefoni bamumenyesha ko inzu yabagamo abafundi bayisakambuye kandi ko agomba kuza gukuramo ibintu akabyimurira ahandi kuko imvura yashobora kugwa ikabyangiza kuruta uko byari byangiritse.

Yagize ati" Mu byukuri byakozwe ubwo twiteguraga kwimuka kuko nari nagiye gushaka indi twimukiramo bitewe nuko uyu munsi aribwo twari twasezeranye nyiri nzu kuyivamo. gusa natunguwe cyane n'abaturage ubwo bampamagaraga kuri telefoni bambwira ko inzu nabagamo abafundi bayisakambuye bityo ko ko agomba kuza gukuramo ibiyirimo nkabyimurira bitewe nuko imvura yari yakubye yari bubyangize kuruta uko byangiritse"

Ku ruhande rwa Rubagumya Papiasi ushinjwa ubuhemu n'abaturage ndetse n'umupangayi we, yabwiye umunyamakuru wa BTN ko nubwo ntadeni yari afitiwe ariko afite byinshi adakwiye gutangariza ku itangazamakuru byatumye afata uwo mwanzuro wo kuyimusakamburiraho ndetse ko nibiba ngombwa azabivugira mu buyobozi mu gihe yaba yaregwayo.

Agira ati" Ntiwasakambura iyi nzu ku busa kuko mfite byinshi byatumye mfata uwo mwanzuro ntatangariza mu itangazamakuru cyakora nibiba ngombwa nzabivugira imbere y'ubuyobozi nubwo ntadeni yari amfitiye gusa hari ibyo tutumvikanagaho".

Nshimiyimana Juvenal, Umukuru w'Umudgudu wa Rugarama wabereyemo iki kibazo, yavuze ko yamenye iki kibazo ku Cyumweru ubwo nyiri nzu yamubwiraga ko  ko ashaka gukura mu nzu ye umupangayi we kubera ko hari ibyo batari kumvikanaho.

Ati" Iki kibazo nakimenye ku Cyumweru, nkibwiwe na Papiasi binyuze mu butumwa bugufi( message),  yambwiye ko hari umuntu ashaka gukura mu nzu ye wanze kuyivamo kandi yaramuhaye piriyave noneho nyuma bukeye Anastasie ampamagara ambwira ko bamusakamburiye inzu adahari kandi yari agiye kwimuka. mfatanyije n'ushinzwe umutekano twageze kuri iyo nzu dusanga abafundi bagiye kurangiza kuyisakambura hari n'umudamu wa Papias tumubaza impamvu babikoze kandi igihe basezeranye kitararangira".

Akomeza ati" Twakoze inyandiko y'ibyangiritse kugirango babimwishyure ariko mu kugerageza kubunga nyiri nzu aduhamiriza ko ntanakimwe yakwishyura. Tubonereho no gusaba abaturage kubana mu mahoro hadashingiwe ku mafaranga ".

Yaba abaturage ndetse na Igenukwishatse Anastasie wangirijwe ibintu bose bahuriza ku nyishyu n'amande akwiye gutangwa na nyiri nzu kuko ibyakozwe byose ari akarengane.

Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko Anastasie yimukiye mu yindi nzu kubera ko imvura yari yahangije.


Basakambuye inzu ibiyirimo bijya ku gasozi


Ndahiro Valens Pappy/BNT TV i Kigali

Related Post