Mu mugezi utandukanya Umurenge wa Gatsata n'uwa Kigali hagaragaye umurambo w'umukobwa bikekwa ko yahanazwe n'abajura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-19 20:36:56 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, ku mugezi utandukanya Umurenge wa Gatsata wo mu Karere ka Gasabo n'Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, hagaragaye umurambo w'umukobwa, bikekwa ko yanyereye akawikubitamo bikamuviramo gupfa.

Bamwe mu baturage bari ahagaragaye umurambo wa nyakwigendera mbere yuko yitaba Imana, babwiye itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko babanje kumubona areremba hejuru y'amazi arwana no kuyavamo, ariko bikanga kuko yamiraga nkeri akongera akibiramo gusa bamutabaye agejejwe hejuru ahita apfa.

Bati" Twabanje kumubona areremba hejuru y'amazi ari kurwana nayo ariko akamuganza akamira nkeri,  Twavugije induru abantu baraza turatabara gusa kubwo amahirwe make akurwamo ari guhumeka umwuka wa nyuma kuko yahise apfa. Iyo atabarwa kare aba yavuyemo akimeze neza kuko yatinzemo".

Undi murage ati" Nyuze aha hantu mvuye mu kazi kanjye ka buri munsi ko gukora no gusana amasaafuriya ariko abantu ni abagome rwose pe! Nk'abantu bamufashe bakamunaga mu mazi ni inyamaswa niyo mpamvu bakwiye gushakishwa umuryango wa nyakwigendera ugahabwa ubutabera".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP GAHONZIRE Wellars aganira n'umunyamakuru wa Bplus TV ku murongo wa telefoni, yahamije iby'iyi nkuru y'akababaro aho yavuze ko imyirondoro ya Nyakwigendera itaramenyekana kuko igikapu bamusanganye ntacyangombwa na kimwe cyarimo ndetse anavuga ko hahise hatangira iperereza.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru twayamenye ubwo abaturage baduhamagaraga batumenyesha ko hari umurambo w'umukobwa ugaragaye mu mugezi, natwe twahise tujyayo dusanga koko yapfuye gusa mu iperereza ryahise rikorwa ntiwigeze tumenya imyirondoro ye kuko igikapu twamusanganye ntacyangombwa na kimwe twasanzemo ikindi turakeka ko atishwe bitewe nuko ntabimenyetso bigaragaza ko yishwe, ntabikomere yari afite ahubwo ashobora kuba yanyereye akagwamo ubwo yageragezaga kwambuka ku kiraro".

CIP GAHONZIRE waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abaturage kwirinda kunyura ahantu hateje akaga cyane cyane mu gihe cy'imvura ndetse anavuga ko mu gihe babona imvura iri kugwa umuntu aba agomba kurindira igahita kuko no kuyigendamo byamuviramo impanuka zitandukanye urugero nk'inkuba ishobora kumukubita agapfa ikindi bakagerageza kwambukira ku biraro byabugenewe aho gusimbuka ahari kunyura amazi menshi.

Abaturage batuye hafi y'u mugezi wapfiriyemo nyakwigendera basabye ubuyobozi kuhakaza umutekano bitewe nuko hasanzwe hakorerwa urugomo aho abahanyura bakunze kuhamburirwa n'abajura.

Imanishimwe Pierre/Bplus TV i Kigali 

Related Post