M23 yafashe Umujyi wa Walikale nyuma yo kuhirukana ingabo za FRDC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-20 08:06:32 Amakuru

Kuri uyu wa 19 Werurwe 2025, Nibwo Umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y'imirwano itoroshye yahanganiyemo n'ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe ya Wazalendo.

Amakuru avuga ko M23 yinjiye muri uyu mujyi nyuma yo gufata ibice byo mu nkengero zawo birimo Ngora, Kisima na Mubanda nyuma yo gukubita inshuro ukirukana Ingabo za RDC zawurindaga zahise zihunga zikagana mu cyerekezo cya Kisangani, mu ntara ya Tshopo.

Imirwano yabaye nyuma y’aho ihuriro ry’ingabo za RDC rigabye ibitero ku birindiro bya M23 biri mu bice yari iherutse gufata muri Walikale, birimo Mpofu na Kibua, byatumye isubira inyuma.

Imirwano muri Walikale yatangiye mu ntangiriro ya Werurwe nyuma y’iminsi abarwanyi ba M23 bahanganiye n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu burengerazuba bwa teritwari ya Masisi.

Related Post