Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, Nibwo mu Kagari ka Kamahembe, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, hagaragaye umurambo w'umugabo w'imyaka 42 wishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana, ubuyobozi butangaza ko hatangiye iperereza ku rupfu rwe.
Bamwe mu baturage bari ahiciwe nyakwigendera witwa Nshimiyimana Damascene, babwiye BTN TV ko uyu mugabo yiciwe ahantu yarindaga haba harunze amasiteri y'ibiti biba byatemwe mu ishyamba.
Aba baturage bakomeje bavuga ko amakuru ye bayamenye ubwo banyuraga muri aka gace noneho baza gutungurwa no kumubona aryamye hasi yapfuye afite ibikomere byinshi ahantu hatandukanye ku mubiri we.
Bagize bati" Mu gitondo ubwo twanyuraga hano haba harunze amasiteri y'ibiti byo mu ishyamba yarindaga, twaje gutungurwa no kumusanga hasi yapfuye. Bamwishe bamurundaho ibiti gusa bitewe n'ibikomere yari afite ku mubiri ahantu hatandukanye ndetse n'ibishyindu bityo bagakeka ko ashobora kuba yishwe yabanje kurwana nabo".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byimana, Jeanne Uwamwiza, mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa BTN ukorera mu Ntara y'Amajyepfo, yahamije iby'iyi nkuru y'akababaro, aho yavuze ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyihishe inyuma y'urupfu rwa nyakwigendera.
Agira ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye, RIB yahise itangira iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera ngo hamenyekane icyamwishe. Hari abakekwaho kugira uruhare ku rupfu rwe batawe muri yombi".
Akomeza ati" Turihanganisha umuryango we, ikindi tugasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu badasanzwe bazi bishisha batuye mu gace kamwe ndetse no gukunda ubuzima bwabo ku buryo umuntu aba agomba kunywa inzoga mu rugero agataha kare".
Abaturage basanzwe banyura mu nzira igana mu ishyamba ryiciwemo nyakwigendera, baboneyeho gusaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cy'umutekano muke uharangwa dore ko ntawe utinyuka kuhacaracara mu masaha akuze ndetse banaboneraho gusaba ko umuryango wa Nshimiyimana uhabwa ubutabera.
Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango