Nyagatare: Umusore yishwe na bagenzi be bapfuye Sim Card

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-20 11:23:59 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025, Nibwo umusore wo Mudugudu wa Ntoma, mu Kagari ka Bwera, mu Murenge wa Matimba, mu Karere ka Nyagatare, yishwe n'abagenzi be, bikekwa bapfaga Sim Card.

Bamwe mu baturage batuye muri Santeri ya Ntoma yiciwemo nyakwigendera witwa Nyakana Ally, batangarije BTN TV ko yapfuye ubwo yari ari kurwana n'abasore bagenzi be, aho bamukubitaga bamuziza ko ari kwaka umwe muri bo Sim Card yari yari yaramutije.

Aba baturage bakomeje bavuga ko ubwo bamukubitaga bagerageje kubakiza bikaba iby'ubusa kugeza ubwo ahindutse intere noneho nyuma baza guyungurwa no gusanga azana urufuzi ndetse n'amaraso mu mazuru.

Bati" Bamukubise kugeza ashizemo umwuka, ubundi twumvaga yaka umwe muri bo Sim Card yamuhaye noneho abandi bakamuhuriraho bamucecekesha. Twagiye kumureba dusanga ari kuzana urufuzi ndetse n'amaraso mu mazuru no mu kanwa ariko hari abagerageje kubakiza biba iby'ubusa".

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Matimba, Uwishatse Ignace, ku murongo wa telefoni aganira n'umunyamakuru wa BTN, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo ndetse anahamya ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe batawe muri yombi.

Agira ati Nibyo yapfuye iperereza rirakomeje cyakora batatu bakekwaho kumwica bamaze gutabwa muri yombi".

Andi makuru BTN yabashije kumenya nuko mu minsi mike ishize hari undi baiciye hafi y'iyi Santeri ahazwi nko kuri Gatandatu bityo abahatuye banaboneraho gusaba ubuyobozi gukaza ingamba z'umutekano waho kuko bikomeje gutya byajya byanduza abandi uyu muco mubi w'urugomo.

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Nyagatare

Related Post