Perezida Kagame yashyikirijwe ubutumwa bwa Perezida w’Inama y’Inzibacyuho uyoboye Sudan

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-21 09:38:59 Amakuru

Kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Visi Perezida w’Inama y’Inzibacyuho iyoboye Sudani, Malik Agar, amuzaniye ubutumwa bwa Perezida w’Inama y’Inzibacyuho y’icyo gihugu, Lt. Gen. Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman.

Mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyize ku rubuga rwa X, rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida w’Inama y’Inzibacyuho iyoboye Sudani, Malik Agar, amuzaniye ubutumwa bwa Lt. Gen. Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman usanzwe ari umuyobozi w’iyo Nama y’Inzibacyuho.”

Perezida Kagame yakiriye Malik Agar, nyuma y’uko muri Mutarama 2024 Umukuru w’Igihugu yari yakiriye Umuyobozi wa RSF (Rapid Support Forces) urwanya ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Sudani, General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti.

Inama y’Inzibacyuho iyoboye Sudani yashyizweho mu 2019 nk’uburyo bwo gusangira ubutegetsi hagati y’inzego za gisirikare n’iza gisivili nyuma y’uko uwari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir yari amaze guhirikwa ku butegetsi muri Mata uwo mwaka.

Byateganywaga ko iyo Nama y’Inzibacyuho yagombaga gufasha Sudani mu rugendo rwo kwegurira ubuyobozi abasivili rwagombaga kumara amezi 39.

Icyakora mu Ukwakira 2021 ibintu byasubiye irudubi ubutegetsi bwa gisirikare busubirana ububasha bwuzuye nyuma ya coup d’état yayobowe na Lt. Gen. Abdel-Fattah Al Burhan Abdelrahman.

Mu 2023 intambara yarubuye hagati y’ingabo za leta ya Sudani n’umutwe wa Rapid Support Forces, RSF, iturutse ku kutumvikana ku bijyanye no kwinjizwa k’uwo mutwe mu gisirikare cya leta.

Kuva intambara yo muri Sudani yatangira muri Mata 2023, imaze guhitana abarenga ibihumbi 10 mu gihe abandi basaga miliyoni 12 bugarijwe n’inzara


Related Post