Inzozi zo kujya mu gikombe cy'isi ku Amavubi zitangiye kuba nk'iz'umugore wo mu gice cy'ingunguru

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-03-21 18:04:46 Imikino


Ikipe y'igihugu ya Nigeria itsinze uRwanda ibitego 2-0, mu mukino wo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  umukino wa mbere Amavubi yakinnye Stade Amahoro yuzuye .

Amakipe yombi yagiye gukina afite abatoza bashya , byagombaga gutuma habamo n'impinduka , kuruhande rw'ikipe y'igihugu y'uRwanda,  umutoza yari yahisemo kudashyira Rafael York , kurupapuro rw'umukino , mu gihe Hakim Sahabo utaherukaga guhamagarwa ,yari yabanje mu kibuga .

Umutoza Adel Amrouche yari yahisemo kubanzamo , Ntwali Fiacle,  Ombolenga Fitina,  Niyomugabo Claude,  Manzi Thiery,  Mutsinzi Ange , Bizimana Djihad, Hakim Sahabo , Mugisha Bonheur,  Samuel Guellete , Kwizera Jojea na Nshuti Innocent.

Ikipe y'igihugu y'uRwanda yari imaze gutsinda imikino 2 muri iri tsinda , inganya umukino umwe itsindwa umukino umwe , mu gihe Nigeria yari itaratsinda umukino numwe kuko yanganyije imikino 3 itsindwa umukino umwe , uRwanda rwari ku mwanya wa 2 muri iri tsinda mu gihe Nigeria yariri ku mwanya 5.

Ku munota wa 11 ikipe y'igihugu ya Nigeria yafunguye amazamu , ku kufura yatewe neza na Ademola Lookman , Victor Osimhen awushyira mu izamu neza , ku munota wa 16 , Nigeria yongeye kubona kufura ariko ntiyagira icyo ibyara, Nigeria yakomeje kurusha uRwanda , ndetse ku munota wa 25 bongera guhusha uburyo bwabazwe .

Ku munota wa 39 uRwanda rwakoze impamvu ya mbere Mugisha Gilbert asimbura Samuel Guellete,  ibi byatumye ikipe y'igihugu y'uRwanda isa nikangutse , itangira kugera imbere y'izamu rya Nigeria, ku munota wa 45+2 Victor Osimhen yatsinze igitego cya 2 , ku makosa yaba myigariro b'uRwanda , igice cya mbere kirangira inayoboye umukino .

Igice cya 2 cyatangiye , ikipe ya Nigeria yataka nkuko yasoje igice cya mbere, ikipe y'igihugu y'uRwanda,  nayo yageragezaga gushaka igitego , ariko uburyo ibona ntibubyaze umusaruro, ku munota wa 68 uRwanda rwakoze impamvu ya 2 Muhire Kevin asimbura Hakim Sahabo.

Ku munota wa 81 uRwanda rwakoze impinduka 2 , Ruboneka Jean Bosco na Habimana binjira mu kibuga, basimbuye Kwizera Jojea na Nshuti Innocent,  amakipe yombi yakomeje gukina umukino udafite intego,  umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5 , irangira ikipe y'igihugu ya Nigeria itsinze ibitego 2-0, uRwanda rurakurikizaho kwakira Lesotho,  taliki ya 25 Werurwe 2025.

Related Post