Gen Muhoozi yasoje uruzinduko rw'akazi mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-22 16:41:29 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, Nibwo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasoje uruzinduko yagiriraga mu Rwanda.


Ku wa 21 Werurwe, yasuye ishuri rikuru rya RDF riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yigisha abanyeshuri baryo isomo ry’ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri Afurika.

Gen Muhoozi n’abandi bofisiye ba Uganda bagiranye n’abofisiye ba RDF ikiganiro ku bufatanye bw’impande zombi mu gukemura ibishobora kubangamira umutekano nkuko IGIHE cyabyanditse.

Ubwo Gen Muhoozi Kainerugaba, yasozaga urugendo rwe yagiriye i Kigali kuva ku itariki ya 20 Werurwe 2025, Yaherekejwe n'abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi w’Umutwe urinda abayobozi bakuru, Gen Maj Willy Rwagasana, Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga.


Related Post