Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 21 Werurwe 2025, Nibwo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Kabare, Akagari ka Rubumba mu Mudugudu wa Gakenyeri, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'abaturage, yahafatiye umugabo w’imyaka 40 y’amavuko afite ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n'ibiro 30, rwari rugiye gukwirakwizwa mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V nyuma yuko abaturage batanze amakuru.
Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko hari moto bakeka ko ishobora kuba ipakiye urumogi, kuko ako gace gasanzwe n’ubundi ari inzira barunyuzamo. Abapolisi bahise bajyayo basanga koko uwo mugabo amaze kurukura mu shyamba ryari hafi aho, ruri mu mufuka yari yahambiriye kuri moto.”
Yongeyeho ati: “Uyu mugabo yavuze ko urwo rumogi rupima Kg 30 rwari ruturutse mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzania, ariko ntiyavuga uwarumuzaniye akarushyira muri iryo shyamba n'aho yari agiye kurujyana."
SP Twizeyimana yaburiye abagishakira amaronko mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiye kubivamo bagakora imirimo yemewe n’amategeko kuko nta mahirwe bazabigiriramo, ahubwo bazakomeza gufatwa ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano, inzego z'ibanze n'abaturage bagashyikirizwa ubutabera.
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye urwo rumogi rufatwa rutarakwirakwizwa, aboneraho gusaba n’abandi kujya batanga amakuru y’uwo ari we wese babicyetseho kimwe n’ibindi byaha kugira ngo bikumirwe.
Yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Ndego kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye, uhamijwe n'urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
Source: RNP