Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, Nibwo Umudepite wo mu gihugu cya Kenya, witwa Peter Salasya yakubitiwe muri Nyayo Stadium n’abafana ubwo yari yitabiriye umukino wahuje ikipe y'igihugu Harambee Stars na Gabon mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu mudepite wo muri Mumias, wari wambaye umwambaro wa AFC Leopards, ari hagati y’abafana imbere muri Nyayo Stadium.
Umwe mu bari bamusagariye, yateruye kimwe mu bikoresho bijugunywamo imyanda akimukubita mu maso, mu gihe bamwe mu bafana n’ikipe ye ishinzwe umutekano bageragezaga kumukingira bamurinda nkuko ikinyamakuru thekenyatimes kibitangaza.
Andi mashusho yagaragaje uyu mudepite aherekejwe n’abashinzwe umutekano barimo abapolisi, ubwo yari asohotse muri Nyayo Stadium, ahita akomereza mu modoka ye.
Bamwe mu bafana bumvikana baririmba bati ““Lazima aheshimu Raila”, bisobanuye ko basaba Peter Salasya kubaha Raila.