Angola yikuye mu buhuza ku mutekano muke wo muri RDC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-24 11:33:29 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, Nibwo Leta ya Angola yatangaje ko yavuye mu buhuza bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Ibiro bya Perezida wa Angola,  byatangaje ko iki cyemezo cyafashwe kugira ngo iki gihugu kiyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) cyibande ku birebana n’umugabane muri rusange noneho ikibanda ku bintu bitandukanye birimo amahoro n’umutekano ku mugabane wose, iterambere ry’ibikorwaremezo, isoko rusange, kurwanya ibyorezo no guteza imbere ubukungu, imibereho n’ubutabera.

Ibiro bya Perezida kandi byasobanuye ko ku bufatanye na Komisiyo ya AU, mu minsi iri imbere hazashakishwa igihugu gishyigikiwe n’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) n’uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kizasimbura Angola mu nshingano y’ubuhuza.

Olusegun Obasanjo, Uhuru Kenyatta na Hailemariam Desalegn bahawe inshingano yo gufasha abazitabira ibiganiro by’amahoro bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC n’akarere, na bo bazagira uruhare mu guhitamo igihugu kizasimbura Angola.

Angola yatangiye iyi nshingano mu 2022 ubwo umubano wa RDC n’u Rwanda wazambaga, biturutse ku makimbirane ashingiye ku mutekano. Ibiganiro byahuje abahagarariye ibi bihugu byahagaze mu Ukuboza 2024, ubwo aba RDC bangaga kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Related Post