Ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, Nibwo Yvann Martins w'imyaka 19, wakiniraga ikipe ya UD Oliveirense mu cyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru muri Portugal, yitabye Imana afite azize impanuka y’imodoka.
Dailymail dukesha iyi nkuru, yanditse ko iyi mpanuka yabaye ku wa Gatanu mu Cyumweru gishize, ubwo imodoka yari atwaye yahirimaga mu muhanda wa Tunnel do Covelo i Porto.
Mu itangazo ikipe yakiniraga, UD Oliveirense yasohoye kuri Instagram, yagize iti: “Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rwa Yvann Martins, umukinnyi wacu wakiniraga ikipe y’abatarengeje imyaka 19, witabye Imana azize impanuka y’imodoka. Yari urubyiruko rufite ubupfura, umurava n’ubushuti, akaba yari inshuti nziza n’umukinnyi mwiza mu itsinda.”
Martins yari yarigaragaje ubwo yakinaga muri BSC Young Boys yo mu Busuwisi, aho yatsinze ibitego 12 mu mikino 39. Yaje kwerekeza muri Portugal muri Kamena umwaka ushize, ariko ntiyigeze abona amahirwe yo gukina mu ikipe nkuru ya UD Oliveirense.