Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abantu 12 bakekwaho ubujura burimo n'ubw'amatungo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-25 10:21:47 Amakuru

Mu ijoro rishyira ku wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, Nibwo Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Mirenge ya Nyakabanda na Mageragere, yafashe abantu 12 bakekwaho ubujura barimo abategaga abaturage bakabambura ibyabo.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yabwiye BTN ko abafashwe bafatiwe mu bice bitandukanye birimo abafatiwe mu Murenge wa Mageragere harimo abari bamaze kwiba imashini y'ukino w'amahirwe izwi nk'ikiryabarezi.

Ngo abinjiraga mu nzu z’abaturage bakoreshaga imfunguzo babaga baracurishije bakiba ibikoresho byo mu nzu z’abaturage ndetse n'abibaga amatungo mu ngo z’abaturage.

CIP Gahonzire yakomeje abwira ikinyamakuru btnrwanda.com ko abafashwe bari mu kigero cy'imyaka hagati ya 18 na 33 bakaba bafungiye kuri Sitasiyo Polisi ya Mageragere na Rwezamenyo, kugirango bakorerwe dosiye.

CIP Wellars Gahonzire, waboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu bakekwaho ubujura, ndetse no gutanga ibirego igihe bibwe kugirango bikurikiranywe ndetse anatanagaza ko ko Polisi y’u Rwanda itazigera yihanganira umuntu wese wishora mu ngeso zo kwiba abaturage.



Related Post