U Burundi: Perezida Ndayishimiye yakiriye mu biro bye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-25 11:41:25 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, Nibwo Perezida w'u Burundi yakiriye mu biro bye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba, aho yaje amushyikirije ubutumwa bwa Perezida Félix Tshisekedi.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi,  Ntare Rushatsi, rivuga ko ko Kayikwamba, nk’intumwa idasanzwe, azanye ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye.

Ibiri mu butumwa bwazanywe na Minisitiri Kayikwamba ntibyatangajwe. 

U Burundi busanzwe bufitanye umubano udasanzwe mu byagisirikare na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko nko ingabo zabwo zagiye muri DR Congo gufasha ingabo za leta kurwanya inyeshyamba za M23.

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bajya kongera imbaraga ku bandi boherejwe guhangana n’umutwe wa M23, banyuze mu Gatumba nkuko IGIHE kigeze kubigarukaho mu nkuru yacyo.

U Burundi bwatangiye kumanika amaboko nyuma y’uko M23 isumbirije ihuriro ry’ingabo za RDC, igafata Umujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu mpera za Mutarama 2025, nyuma y’iminsi mike uyu mutwe unatangaza ko watabaye byuzuye abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Photo: NtareRushatsi







Related Post