Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, Nibwo mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, hunvikanye inkuru yincamugongo ibika urupfu rw'umugabo wapfuye bitunguranye, bikekwa ko yazize inzoga ya Kanyanga yanyweye.
Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera witwa Rekeraho Euvariste, babwiye BTN TV ko ashobora kuba yishwe n'akanyanga nyinshi yanyweye dore ko ibwo yari yajyanye imari ku isoko haje umugabo w'inshuti ye akamusaba kujyana nawe kuyigura noneho nyuma batungurwa no kumva inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwe.
Bati" Umuturanyi wacu yari yagiye gucuruza ku isoko noneho ubwo yari ariyo aza gusabwa na mugenzi we kumuherekeza bakajya kugura iyi nzoga iri mu bwoko bwa Kanyanga. Birashoboka ko yanyweye nyinshi imurisha imbaraga".
Umugore wa nyakwigendera Rekeraho, yatangarije umunyamakuru wa BTN ko bishoboka ko kanyanga banyweye ishobora kuba yari yahumanyijwe bityo rero agasaba ko inzego zibishinzwe zikora iperereza ndetse n'uwayibagurishije agakurikiranywa dore ko hari amakuru avuga ko yamaze kuburirwa irengero.
Agira ati" Ndi umugore we twari twakoranye urugendo rw'isaha n'igice noneho tumaze kwanika imari mu isoko ahita agenda, turakeka ko Kanyanga yanyweye ishobora kuba yari yarozwe bitewe nuko yari asanzwe ayinywa, ubuyobozi butange ubutabera ndetse uwayibahaye akurikiranywe".
Kuri iki kibazo, ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, ku murongo wa telefoni, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Bweramana ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yahamagaraga ntibigeze bitaba telefoni gusa nihagira andi makuru mashya amenyekana kuri iki kibazo BTN izabigarukaho.
Abaturage bo muri Santeri izwi nko "Mu Rugogwe" biganjemo abaturanyi ba nyakwigendera , babwiye BTN ko uru rupfu rubasigiye isomo kuko kanyanga babonaga bakayikerensa ari mbi cyane bityo bakaboneraho gusaba ubuyobozi kuyica burundu muri aka gace dore ko abayihacururiza ari benshi.
Ubwo nyakwigendera yapfaga, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB rwahise ruza gukora iperereza ku rupfu rwe.
Nyakwigendera witwa Rekeraho Euvariste asize umugore umwe n'umwana umwe, mu gihe umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Gitwe gukorerwa isuzumwa.
Umugore wa nyakwigendera arasaba ko hakorwa iperereza ku rupfu rwe
Abaturage bashenguwe cyane n'urupfu rwa nyakwigendera
Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango