Kayonza: Umugabo yigabije urugo rwa nyina atemagura igiti, bikekwa ko cyatemwe mu cyimbo cy'umubyeyi we

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-26 06:40:11 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, Nibwo umugabo witwa Habumugisha Theoneste wo mu Mudugudu wa Kabarondo, mu Kagari ka Cyabashwa, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, yigabije urugo rw'umubyeyi we atemagura igiti cya avoka, ababibonye bakeka ko cyatemwe mu cyimbo cy'umuntu.

Umukecuru witwa Nyirakamana nyiri rugo rwatemwemo igiti cya avoka akaba na nyina wa Habumugisha wagitemye, yatangarije BTN TV ko amakuru y'itemwa ry'icyo giti yayamenye ari kwa muganga ubwo abaturanyi be ndetse n'umwana we wundi bamumenyesheje ibyabaye ndetse bakanamusaba kujya kwishinganisha kuko ibyakozwe byakozwe mu cyimbo cye.

Yagize ati" Theoneste ni umwana wanjye wa gatatu, natunguwe no kumva abayuranyi banjye bampamagara kuri telefoni bamenyesha ko yatemaguye iki giti cya avoka nsaruye ku nshuro ya 13, aho bambwiye ko yagitemye mu cyimbo cyanjye nyuma yuko yaje akambura. Uko bigaragara yabikoze ari jye ashaka gutema".

Akomeza ati" Mu byukuri uyu mwana ntakintu nzi dusanzwe dupfa, icyabimuteye kirahari. Abaturage bari kunsaba kwishinganisha mu buyobozi no kwigengeserera".

Murumuna wa Habumugisha Theoneste, yabwiye umunyamakuru wa BTN ati" Ubwo mukuru wanjye yari ari gutema igiti, nagerageje kumubuza ariko ambera ibamba ahubwo amenyesha ko agitemye mu cyimbo cya nyiracyo kuko yari bumukorere ibyo agikoze".

Abaturanyi b'uyu muryango barimo n'undi mwana mukuru w'uyu mukecuru witwa Nyirakamana, babwiye BTN TV ko ibyabaye ari agahoma munwa kuko bikubiye mu bukunguzi Habumugisha amaze iminsi yaradukanye ndetse bakanagaragaza inkeke baterwa no kuba asigaye agendana umuhoro buri munsi bityo bagasaba ko uyu mukecuru ubuyobozi bwamuba hafi.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri iki kibazo yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo ntibyamukundira kuko ngo yari ari mu nama cyakora Umukuru w' Umudugudu wa Kabarondo yamuhamirije ko ikibazo cy'uyu mugabo ubuyobozi bwakimenye ndetse ari gukurikiranwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha nyuma yuko inzego z'umutekano zimutaye muri yombi.

Bivugwa igiti cya avoka yagitemye mu cyimbo cy'umubyeyi we

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Kayonza

Related Post