Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, Nibwo mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, hasanzwe abana babiri b'impanga bapfuye, bikekwa ko ari uwababyaye akaza kuhabata.
Bamwe mu baturage baturiye iri shyamba ryasanzwemo aba baziranenge, batangarije BTN TV ko amakuru bayamenye ubwo hari abahacaga bakabona ikarito ihateretse bagira amatsiko bituma bayegere noneho baza gutungurwa no gusanga harimo impinja ebyiri z'impanga zitagihumeka.
Bakomeje bavuga ko nyuma yo kubona ibyo bahise batabaza abandi ndetse n'abayobozi b'inzego zibanze, icyo gihe ngo umukuru w'umudugudu yahise abibona nawe ahamagara umujyanama w'ubuzima arahagera. Basanze ntakindi bakora uretse guhamagara inzego z'umutekano zibafasha gushakisha uwakoze ayo marorerwa, nyuma basanga ari umudamu utuye mu kagari kabo witwa Mutirende Aline.
Bati" Ku wa Gatandatu twatunguwe no gusanga impanga ebyiri zapfuye ziri mu ikarito yajugunywe mu ishyamba riri munsi y'Ibiro by'Akarere ka Ruhango. Twarahuruje, dutabaza ubuyobozi ndetse na mudugudu noneho mu gushakisha uwo twakekaga dusanga ni umudamu umaze igihe gito mu kagari kacu".
Amakuru yandi BTN TV yamenye avuga ko uwakekwagaho ubwo buhemu, yajyanywe kuri polisi hashize igihe gito ahita arekurwa nyuma yo kuyitekerereza icyabimuteye.
Abaturage kandi babwiye BTN ko uyu mubyeyi yagiye kwa muganga kubyara abo bana kubwo amahirwe make basanga bapfuye ibitaro bihita bimusezerera barabamuha ngo ajye kubashyingura. Mukubazana ngo ashobora kuba yaragize intimba akabarekera mu ishyamba kuko ntamuntu numwe yari yitezeho ubufasha bwo kubashyingura cyane ko yari mushya aho yabaga gusa ku rundi ruhande bakabifata nk'ubugwari.
Bati" Ubundi yagiye kubabyara kubwo amahirwe make basanga bapfuye, ubwo rero birashoboka ko yagize intimba n'agahinda akabarekera mu ishyamba nyuma yuko bamusesereye bakabamuha. Nubwo ari ubugwari ariko nanone ashobora kuba yaratekerezaga ko ntabufasha yabona nk'umuntu mushya i Bumbogo kandi twari buterateranye bagashyingurwa".
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango ku murongo wa telefoni ashaka kumubaza niba iki kibazo yakimenye ndetse n'ikiri bukurikireho maze amutangariza ko ayo makuru ari mashya atayazi. Ati" Ayo makuru ntayo nzi ni ubwa mbere nyamenye".
Umuyobozi w'Ibitaro bya Ruhango, yahamirije iby'aya makuru BTN TV, aho yavuze ko abana yari atwite bari bafite hagati y'amezi atatu n'ane ndetse ko nyina wabo ari kwitabwaho nyuma yuko bigaragaye ko afite ikibazo.
Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Ruhango.
Mahoro Samson/BTN TV i Ruhango