Dr. Frank Habineza uyobora ishyaka Riharanira Demokarasi no
Kurengera Ibidukikije (Democaratic Green Party Rwanda) na Alphonse Nkubana
uyobora Ishyaka ry’Ubwisungane Bugamije Iterambere (PSP), batowe
n’abahagarariye Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) kuba
Abasenateri.
Mu nama rusange idasanzwe y’iryo huriro yateraniye i Kigali kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukwakira 2025 ni yo yatoye abo bakandida hakaba
hategerejwe ko bazashyikirizwa Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo rubemeze.
Urukiko nirubyemeza abo Basenateri bakaba bazasimbura Senateri
Mugisha Alexis na Senateri Clotilde Mukakarangwa bazarangiza manda zabo ku wa
22 Ukwakira 2025.
Dr. Habineza Frank wiyamamarije kuba Umukuru w’Igihugu inshuro
ebyiri zose ariko agatsindwa, mu 2018 yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u
Rwanda Umutwe w’Abadepite, ariko aza kuvamo asoje manda, ndetse yongeye
kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029.
Uyu mugabo yashinze ishyaka DGPR mu mwaka wa 2009, ariko riza
kwandikwa mu mashyaka yemewe mu Rwanda nyuma y’igihe kinini ryamaze ritaruzuza
ibisabwa.
Ku rundi ruhande, Alphonse Nkubana ni we muyobozi w’Ishyaka PSP
ariko akaba ari na we wari Umuvugizi w’Ihuriro NFPO guhera mu mwaka ushize wa
2024.
Like This Post? Related Posts