• Amakuru / MU-RWANDA


Umukecuru witwa Nyirantama Costasie w'imyaka 75 y'amavuko wari utuye mu Karere ka Gasabo, yishwe atwikishijwe lisansi (essanse) n'umuturanyi we Mugabowindinda Jean Bosco uzwi nka Mugabo, amushinja ko ari umurozi.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, mu Mudugudu Kamusengo, mu Kagari ka Ndatemwa, mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Nyirantama yatwikiwe mu nzu hakoresheje lisansi n’umuturanyi we Mugabowindinda Jean Bosco arashya arakongoka amushinja aroga.

Amakuru avuga ko abaturage batabaye bagasanga uwo mukecuru arimo atabaza avuga ko Mugabo amutwitse ubwo yageragezaga gufungura urugi ngo yinjire mu rugo mu nzu ye.

Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera baganiriye na BTN TV, mu gahinda kenshi basobanuye iby'urupfu rwa Nyarantama Costasie.

Umwe yagize ati:"Nabajije nti ni nde batwitse ni nde? Bati ni Costasie ati baramutwitse, ni nde umutwitse bati ni Mugabo."

Undi muturanyi wa nyakwigendera yagize ati:"Yishwe atwitswe, bamumennyeho essence, umugabo wamutwitse ni murukuru y'uwo twatekerezaga ko yakabaye amwica kuko ni we mukecuru yahozaga mu majwi."

Undi muturage na we yakomeje agira ati:"Bamutwikishije essence baramwica, naje mugitondo nsanga kuko bamutwitse jya aho abantu bamureberaga hariya ndabibona ko bamwishe. Ni umugabo utuye haruguru hariya ngo yamujije ko ari umurozi".

Abaturage barifuza ko Mugabo wishe nyakwigendera yahanwa by'intangarugero.

Umwe ati:"Gupfa ruriya rupfu umuntu atwitswe, umuntu na we yahanwa na we agapfa. Abantu bakabimenya wenda nibwo abantu bacogora kwica abantu..."

Abaturage bavuga ko nyakwigendera yari asanzwe afitanye amakimbirane n'abo mu muryango wa Mugabo wamwishe kuko iyo yajyaga gutaha ari nijoro yabanzaga gushaka umuntu umuherekeza kandi n'abayobozi bo mu nzego bari babizi.

Bati:"Amaze igihe kinini cyane ataka, atabaza kuko mu gihe cyose kirenga nk'umwaka ni kenshi cyane yagiye ahungira mu rugo agahunga ava mu gasantere agasanga bamuteze agavuga ati muntabare ni kenshi nagiye muherekeza."

Nubwo amakuru avuga ko nyakwigendera yishwe akekwaho amarozi, abaturanyi be bavuga mu myaka bamaranye nta muntu n'umwe bigize bumva yaroze.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yemeje aya makuru, anagira inama abaturage yo kwiranda ibikorwa bibi nk'ibi.

Yagize ati:"Ayo makuru twayamenye ko hagaragaye umukecuru witwa Nyirantama Costasie w'imyaka 71 watwitswe n'abagizi ba nabi bakoresheje essence. Abantu bagomba kwirinda ibikorwa byo kwihanira kuko bitemewe mu mategeko y'u Rwanda ubikora cya unigerageza ajye amenya ko akoze icyaha.

CIP Gahonzire yakomeje avuga ko iperereza ryahise ritangira kugira ngo hamenyekane abakoze ibyo bikorwa by'ubugizi ba nabi, aho ku ikubitiro hafashwe abantu batandatu, tukaba tuzabatangariza icyatumye babikora.

Kugeza ubu Mugabo n'abandi bakekwaho ubu bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n'inzego zibishinzwe ndetse ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutunga, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y' 107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments