• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhunga igihugu cye, kuko yari yamaze kumenya ko hari umugambi wo kumwica.

Rajoelina yabitangaje mu ijambo yagejeje ku banya-Madagascar, nyuma y’amasaha make ahungishijwe n’indege y’igisirikare cy’u Bufaransa ikamujyana ahantu hataramenyekana ku buryo butomoye.

Amakuru yatangajwe avuga ko Rajoelina yavuye muri Madagascar ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025, yerekeza muri Réunion, aho yaje kuva akerekeza ahantu bikekwa ko ari mu birwa bya Maurice cyangwa i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Perezida Rajoelina ayobora Madagascar kuva muri 2009, ubwo yageraga ku butegetsi biciye muri Coup d’état, mu ijambo rye ryatambutse ku rubuga rwe rwa Facebook yagaragaje ko nta gahunda afite yo kwegura nubwo abigaragambya aribyo bakomeje kumusaba.

Rajoelina yavuze ko inzira yonyine ishoboka yatuma igihugu cye gikemura ibibazo byatumye cyadukamo imyigaragambyo ari uko itegeko nshinga ryacyo ryakubahirizwa.

Yagize ati:"Ibyo nibidakorwa, ubukene bwugarije Madagascar buzaba bwinshi kurushaho."

Yakomeje avuga ko ibihe Madagascar irimo muri iki gihe biteye ubwoba cyane, asaba abaturage b’iki gihugu 'gutuza no gukunda igihugu imitima yabo yose', kuko 'nta muntu n’umwe wifuza ko igihugu gisenyuka.'

Rajoelina yongeyeho ko yafashe icyemezo cyo guhunga  igihugu nyuma yo kuburirwa ko hari umugambi wo gushaka kumwica uhari.

Yagize ati:"Naburiwe ko bazi ko abantu bari bagiye kwinjira mu ngoro ya Iavoloha bakahanyicira. Iyo ni yo mpamvu nahamagaye ba Perezida benshi bo mu bihugu bigize SADC. Ba Perezida ba hafi yanjye. Bamwe bemeye kohereza imitwe y’ingabo zabo hano, nk’uko byagenze muri RDC, Ethiopia na Mozambique. Ariko narabyanze. Iyo ni yo mpamvu nahatirijwe gushaka ahantu hatekanye ngo ndinde ubuzima bwanjye."

Perezida Rajoelina yavuze ko amakuru afite ari uko abasirikare bagombaga kumukorera coup d’état bitarenze ku wa 25 Nzeri 2025, ubwo yari i New York muri Amerika, aho yari yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye, gusa akavuga ko ibyo bitamubujije kugaruka mu gihugu.

Iyi myigaragambyo yo muri Madagascar yatangiye ku wa 25 Nzeri 2025, itangijwe n’itsinda ry’urubyiruko ruzwi nka Gen Z, bamagana ibura ry’amazi n’amashanyarazi rya hato na hato mu gihugu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments