Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, Nibwo Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo imitwe ya M23 na Twirwaneho, ryatangaje ko ryashyizeho abayobozi bashya b’ikigo cy’imari cya Caisse générale d’épargne du Congo (CADECO) mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo gufasha kiriya kigo gukomeza gutanga serivisi.
Itangazo Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politike, Laurence Kanyuka, yanyujije ku rubuga rwe rwa X rihuriweho ryashyizweho umukono na Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa wa AFC cyo kimwe na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida wa M23, ryerekana ko abagenwe kuyobora kiriya kigo barimo Javane Dusabe Sangano wagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo, Sumbu Kasongo Yves wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubukungu n’imari na Katembo Kanyihata wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ubutegetsi n’amategeko.
M23 kandi yashyizeho abagize inama y’ubutegetsi ya CADECO barimo Délion Kimbulumpu, Rigobert Amani Kabasha, Doudou Tikaileli na Samuel Nsabimana nkuko BWIZA yabigarutseho.
Icyemezo cyo gushyiraho abayobozi ba kiriya kigo cy’imari cyafashwe, mu gihe Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe yarafunze Banki zose zo mu duce M23 igenzura; ibyagize ingaruka zikomeye ku baturage.