Uganda: Abana babiri bapfiriye mu mpanuka yatewe n'imvura idasanzwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-26 13:27:02 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, Nibwo muri Uganda mu murwa mukuru, Kampala, haguye imvura idasanzwe yateje imyuzure ihitana abana babiri bo mu gace ka Mulimira.

Amakuru avuga ko abo bana bapfuye nyuma y’uko icyumba bari baryamyemo kirengewe n’amazi ubwo nyina yari agiye kubahahira ariko imvura ikaba nyinshi ataragaruka.

Umuvugizi w'Umuryango utabara imbabare muri Uganda, Croix-Rouge, Irene Nakasiita yavuze ko bakomeje gukorana n’inzego z’ibanze  mu gutabara abaturage.

Uwo mwuzure kandi wibasiye ibice bitandukanye bya Kampala birimo Banda, Kyambogo, na Kinawataka wahagaritse urujya n’uruza n’imihanda imwe irafungwa nkuko Ikinyamakuru Chimp Reports kibitangaza.

Abaturage ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko ibikorwa remezo biciriritse mu mujyi ari yo mpamvu umwuzure wakajije umurego bityo ko hakenewe amavugurura.



Related Post