Mu ijoro rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, Nibwo umuturage witwa Nyirahabineza Josephine wo mu Mudugudu wa Gitebwe, Akagari ka Busetsa, mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo, yitabye Imana ubwo yari amaze kugwa mu mukoki.
Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu wa Gitebwe, batangarije BTN ko nyakwigendera yapfuye ubwo yari agiye gutabara umugabo we wari waguye muri uyu mukoki gusa kubwo amahirwe akurwamo ari muzima gusa kubwo ibyago umufasha we mu gihe yitegura kumuzamuramo aranyerera yikubitamo akubye ijosi.
Bati" Nyakwigendera yapfuye ubwo yageragezaga gukura umugabo we mu mukoki yari yaguyemo noneho muri uko kubikora yahise anyerera agwamo akubye ijosi ahita apfa. Umugabo we yakuwemo ari muzima".
Bakomeza bati" Iki kiraro si ubwa mbere kigwamo abantu nubwo ari uyu wa mbere uhapfiriye, hamaze gukomerekeramo abantu Umunani bityo rero ubuyobozi bukwiye kugisana kuko batagikoze cyazatwara ubuzima bw'abatari bake".
Umunyamabanga Nshingwbikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Rwakana John Karamuka ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'iyi nkuru y'incamugongo umunyamakuru wa BTN, aho yanavuze ko atemeranya n'abaturage bavuga ko icyo kiraro kitigeze kigwamo abantu gusa agahamya ko kiri mu bindi biri mu Murenge wa Kageyo biteganywa gusanywa cyane biri muri gahunda y'igena migambi.
Yagize ati " Nibyo koko amakuru twayamenye ubwo abaturage batumenyeshaga ko hari umudamu wari uri kumwe n'umutware we bari bavanye kunywa icupa mu kabari noneho ngo bageze ku cyiraro bari bari kwambukiraho, umugore ahita anyerera agwamo hasi mu muferege ararohama bimuviramo gupfa kuko hari harehare".
Akomeza ati" Icyo kiraro kimwe n'ibindi biri mu Murenge wacu bitameze neza, biri hafi gusanywa cyane ko Akarere kabizi kandi biri muri gahunda y'igena migambi ariko nanone sinemeranya n'abavuga ko gisanzwe kigwamo abaturage".
Gitifu Rwakana yaboneyeho gusaba abaturage kwigengeserera igihe bateganya kunyura cyangwa gukoresha amayira atameze neza ko bakwiye guca ahantu heza kandi hatekanye byu mwihariko nk'abanyweye inzoga zibarusha imbaraga.
Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo