Col Pacifique Kayigamba Kabanda wari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga nkuko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025.
Bimwe mu bindi by’ingenzi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ni ibijyanye na gahunda yo guteza imbere inganda, kunoza imitangire ya serivisi no guhanga ibishya hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Muri urwo rwego, Abaminisitiri bemeje ishyirwaho ry’ikigega cyo gushyigikira urwego rw’abikorera (PSSF) hagamijwe gufasha inganda zitunganya ibicuruzwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Hemejwe kandi ko ibyanya by’inganda bizongerwamo ibikorwaremezo by’ingenzi.
Ni mu gihe ibijyanye no kunoza imyigire n’umusaruro uva mu burezi, hemejwe ko hazashyirwaho gahunda yihariye yo kwigisha abanyeshuri bafite imyaka irengeje icyiciro cy’amashuri barimo ndetse n’urubyiruko rwataye ishuri, bahabwe ubumenyi n’ubumenyingiro bw’ibanze mu myuga n’ikoranabuhanga bizabafasha mu kubona imirimo.
Mu bandi bahawe imirimo barimo Jeanne Umuhire wagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC asimbuye Bigirimana Noella.
Bigirimana yagiye kuri uwo mwanya muri Mutarama 2022 avuye ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.
John Bosco Nkuranga yagizwe umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye muri Minisiteri y’Uburezi mu gihe Dorian Cyubahiro yagizwe Umujyanama Mukuru mu bya tekiniki muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Nassi Agaba Bisengo yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro, umwanya utari usanzwe uri muri iki kigo.
Inama y’Abaminisitiri kandi yashyize mu myanya itandukanye, aho Oda Gasinzigwa yakomeje kugirwa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Visi Perezida agirwa Kizito Habimana.
Ni mu gihe Fortunée Nyiramadirida, Nicole Mutimukeye, Carine Umwali, Jean Bosco Mutijima, Semanywa, Françoise Kabanda Uwera, Judith Mbabazi bagizwe abakomiseri.