Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-27 08:01:03 Amakuru

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, Nibwo hatangiye kumenyekana inkuru y'incamugongo ibika urupfu rwa Rtd. Brig Gen Frank Rusagara wigeze kuba mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda witabye Imana azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe.

Rusagara yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Yigeze kuba kandi Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo, Umuyobozi w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare n’umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.

Mu 2016, Rusagara yahamijwe kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari Umuyobozi ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Mu 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n’igihano yari yahawe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20.

Urupfu rwa nyakwigendera, Rtd. Brig Gen Frank Rusagara ruje rukurikirana n'urw'umugore we Christine Rusagara wapfiriye mu bitaro byo mu Bwongereza muri Nyakanga 2016, azize uburwayi bwa Cancer.
Rtd. Brig Gen Frank Rusagara yitabye Imana azize Cancer

Related Post