Ishyaka rya Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar ryitwa SPLM-IO, ryatangaje ko imodoka za gisirikare 20 zifite intwaro ziremereye zagiye mu rugo rwe i Juba ku wa Gatatu, tariki 26 Werurwe 2025, zimuta muri yombi.
Mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze rivuga riti “Twamaganye ibikorwa binyuranye n’Itegeko Nshinga byakozwe na Minisitiri w’Ingabo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’igihugu bakoresheje imodoka 20 za gisirikare zitwaje intwaro zikomeye. Binjiye ku ngufu mu rugo rwa Visi Perezida wa mbere.”
Risobanura ko abarinzi be bambuwe intwaro, ahabwa urupapuro rwo kumuta muri yombi ruriho ibirego bidasobanutse, ndetse bamwimurira ahandi.
Umuyobozi w’Ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo, Nicholas Haysom, yatangaje ko ibi bikorwa bishobora gukururira iki gihugu mu ntambara ikomeye.
Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu bike ku isi gifite ba visi perezida batanu, imyanya yabo igenwa n’amasezerano y’amahoro ya 2018.
Iki gihugu gikungahaye ku bitoro, cyabonye ubwigenge mu myaka 13 ishize kibuvanye kuri Sudani. Gusa nyuma cyahise gishegeshwa n’intambara z’imbere mu gihugu zo kurwanira ubutegetsi aho Perezida Salva Kiir atumvikanaga na visi perezida we wa mbere Riek Machar.
Salva Kiir na Riek Machar utavuga rumwe na Leta basinye amasezerano y’amahoro mu 2018, agamije gushyiraho Guverinoma y’ubumwe yagombaga kujyaho bitarenze mu Ugushyingo muri 2019.
Visi Perezida Riek Machar (ibumoso) na Perezida Salva Kiir bageze ku masezerano y'amahoro mu 2018 akubiyemo gusaranganya ubutegetsi