Kirehe: Baratabariza umukecuru ukomeje kuzahazwa n'inzara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-27 13:55:54 Amakuru

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Runyinya, Akagari ka Kirehe, mu Murenge wa Kirehe, mu Karere ka Kirehe, baratabariza umuturage witwa Nseka Nakabuze Thacienne ukomeje kurembywa n'ubuzima bubi aterwa n'inzara.

Mu kiganiro uyu mukecuru witwa Nzamukosha Clementine  yagiranye na BTN TV, yavuze ko atorohewe n'ubuzima akomeje kubanamo n'umwuzukuru we, aho ashimangira ko isaha n'isaha inzara bagira ishobora kubambura ubuzima mu gihe ntagikozwe kuko n'ubufasha bw'ibiryo n'amazi yo kunywa ahabwa n'abaturanyi be budahoraho.

Yagize ati" Ubuzima mbayemo ntibutworoheye n'akuzukuru kanjye kuko inzara idusya ntambabazi bitewe nuko ntabyo kurya tuba twaboneye ku gihe kuko n'ibyo abaturanyi bacu ndetse n'amazi yo kunywa baduha budahoraho. Hari igihe tubibura tugahitamo kwirambika aha hantu tukaryamana agahinda n'intimba".

Akomeza ati" Ubundi ahanini ikibazo cyanjye cyavutse igihe nagurishaga agasambu nakuragamo ibyo kurya ubwo nashakaga gusana aka kazu tubamo nabwo kenda kuduhirima hejuru. Amafaranga nabwo yanshiranye inzu itararangira gukorwa none ubu biri kutuguraho ingaruka ari nayo mpamvu nsaba Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kumfasha nkabona ibyo kurya, aho kuryama heza ndetse no kumpa inzu nziza yo kubamo kuko iyi ngiyi igiye kutuvutsa ubuzima".

Abaturanyi b'uyu mukecuru ugeze mu zabukuru, batangarije BTN ko ubuzima bwe bubahangayikishije cyane bitewe nuko ntashinge na rugero afite bityo  ubuyobozi bukwiye gutabara mu maguru mashya agafashwa hakiri kare ataramburwa ubuzima n'inzara ndetse n'umwanda uri mu nzu atuyemo no mu biryamirwa bye.

Bati" Uyu mukecuru akwiye gufashwa hakiri kare kuko ikibazo cye kimaze igihe kinini. Inzara irabarya bagasasa bakaryama ntagukora ku munywa, ubwo se nadafashwa ntazicwa nayo(inzara)?, Turasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo kuko n'abana be babiri yabyaye bakabaye bamufashe baramutaye bigira gushaka mu bihugu by'amahanga".

Icyifuzo cye nuko yafashwa kubona ibimutunga n'aho kuba heza dore ko na VUP yari yarashyizwemo yayikuwemo mu buryo butunguranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirehe, Nzamukosha Clementine ku murongo wa telefoni, aganira n'umunyamakuru wa BTN kuri iki kibazo, yamubwiye ko atigeze akimenya ariko agiye kugikurikirana. Ati" Ntacyo twari tuzi, reka nze mbikurikirane ndebe ibyo aribyo".

Andi makuru BTN yamenye nuko uyu mukecuru Nzamukosha Clementine ntabwisungane mu kwivuza(Mituweli) afite, aho abaturanyi be bavuga ko iki kibazo kibahangayishije cyane bitewe nuko iyo arwaye agorwa cyane no kwivuza. Ntihagira andi makuru mashya izamenya nyuma y'aya, izabigarukaho mu nkuru zayo.

Nzamukosha Clementine ntiyorohewe n'ubuzim abayemo

Gatera Alphonse/BTN TV i Kirehe

Related Post