Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, byagarutse ku mutekano w’Akarere.
Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yatangaje binyuze ku rubuga rwe rwa X, aho yavuze ko ibiganiro byabo byanagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza umutekano mu Karere binyuze mu biganiro nk’uko imiryango irimo uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabyemeje.
Yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza na Bassirou Diomaye Faye. Twaganiriye ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza umutekano mu Karere binyuze mu biganiro nk’uko EAC na SADC bibiteganya n’uruhare rwiza rwaturutse hanze y’Akarere.”
Perezida Kagame kandi yatangaje ko we na mugenzi we wa Sénégal baganiriye ku ngingo zijyanye n’ubufatanye buteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na Perezida Faye baherukaga kuganira ku wa 01 Gashyantare 2025. Ni ibiganiro byibanze ku kamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano, bikunze kwibasira ibihugu byo kuri uyu Mugabane.
U Rwanda na Sénégal bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri za guverinoma
Muri Gicurasi 2024, Perezida Kagame yasuye Sénégal ndetse agirana ibiganiro na Perezida Faye. Muri Kamena uwo mwaka, abakuru b’ibihugu bongeye guhurira mu Bufaransa, na bwo bagirana ibiganiro.Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo inama y’abakuru b’ibihugu ba SADC na EAC yabaye, ibera ku ikoranabuhanga.
Yari ikurikiye iyabaye ku wa 08 Gashyantare 2025, yafatiwemo imyanzuro irimo usaba ko imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC bwahagarara.
Yakurikiwe n’iyahuje abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize iyi miryango, yateguriwemo raporo y’uburyo imirwano n’ubushotoranyi bizahagarara, ibikorwa by’ubutabazi bigakomeza nta nkomyi mu gihe haba ibiganiro bya politiki bihuza impande zishyamiranye. Iyi raporo ni yo abaminisitiri baganiriyeho, baranayemeza.
Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu yafunguwe mu 2011. Mu 2021, iyi Ambasade yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze itangiye ibikorwa byayo nkuko IGIHE cyabigarutseho.
Ibi bihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016.