Hari abaturage bo mu Mudugudu wa Gapfuro, Akagari ka Garuka, mu Murenge wa Musanze, Akarere ka Musanze, baratabariza umuryango utuye mu nzu yenda kubagwa hejuru imeze nka nyakatsi, aho bawusabira kubakirwa no kubafasha no mu mibereho.
mu kiganiro yagiranye na BTN TV ,yavuze ko hashize igihe kinini we n'umudamu we baba muri iyi nzu yenda kubagwaho, aho yanemeje ko bagerageje gukora ibishoboka byose bagifite agatege ngo isanwe ariko biba iby'ubusa.
Yagize ati: ”Ubushobozi buke ni bwo butuma iyi nzu yacu tutabona uko isanwa kandi ikaba igiye kungwaho nk’uko ubibona, ndi umukene, nta bushobozi mfite singipfa guhabwa akazi kubera imyaka kandi nterwa impungenge cyane n’ibi bikuta kuko kubisana bizasaba gusenya inzu yose ikubakwa bundi bushya.”
Umwe n’abaturanyi be, Uwemeyinkiko avuga ko aterwa impungenge n’uko iyi nzu ishobora kuzamugwaho, cyangwa ikagwa ku bagenzi baba bari kwitambukira kuko iri ku nzira.
Akomeza ati: ”Ngira impungenge kuko iki gihande gishobora kuzangwaho cyangwa ki kagwa ku bandi baje kunsura ikindi nkaba mpangayikishijwe nuko ibi birere bipfuritse mu myenge yayo bishobora kuzakongezwa n'abagizi ba nabi. Ndasaba Leta yacu ko yangirira ubutabazi ikandwanaho iyi nzu itarangwaho kuko uretse n’igikuta ubona na hano hejuru imvura iragwa nkabura aho mpungira”.
Umwe mu baturanyi be waganiriye n'umunyamakuru wa BTN, yahamije ko mu nzira zose uyu muryango ari uwo gufashwa ndetse ko ngo ikibahangayikishije ari imiterere y'inzu yabo kuko ngo isaha n'isaha ibikuta byayo bishobora kuzabagwaho igihe baryamye, bicaye mu nzu cyangwa hanze".
Ati: “Uyu muryango ntabwo afite ubushobozi, twe nk’abaturanyi ubushobozi bwacu mu byo twamufasha ni mu buzima busanzwe gusa cyakora nk'ubuyobozi buje kurabera hamwe ikibazo cye nkatwe abaturage dukunda iterambere twabutera ingabo mu bitugu. Baraduhangayikishije cyane bitewe nuko isaha n'isaha iyi nzu ishobora kwambura ubuzima umwe muri bo biturutse ku bikuta bijegajega".
Undi ati" Bamushakire indi nzu kuko iyi ni iyo kubica bahagaze kuko imvura iyo iguye baryamye barahaguruka bakarara bahagaze kubera amazi aba yinjira mu nzu".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ati" Ikibazo cy'uyu musaza kimwe n'abandi biraduhangayikishije cyane kuko turi gushaka uko bafashwa bagasanirwa inzu zabo zitameze neza.Ikindi nuko hakiri imiryango itarabona aho gutura heza gusa ku bufatanye hagati ya Leta n'abandi bafatanyabikorwa hari gahunda yo kugenda bubakirwa bahereye ku bababaye kurusha abandi bityo uyu muryango nawo turaza kuwusura kugirango harebwe icyakorwa".
Abatuye muri aka gace kandi bavuga ko kuba hakiboneka imiryango iba mu nzu zitameze neza akenshi na kenshi biterwa nuko ntataka rihagaragara uretse amakoro bigatuma habura ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi.
Iyi nzu ihangayikishije abaturage batari bake
Umusaza Rukimbira yabwiye BTN ko inzu batuyemo ibahangayikishije cyane
Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze