Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagore 9 n'umugabo umwe bakekwaho gukora ubuvunjayi butemewe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-28 13:15:15 Amakuru

Ku wa Kane tariki ya 27 Werurwe 2025, Nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, yataye muri yombi abantu 10 bakoraga ivunjisha ritemewe ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi nka Petite Bariyeri na Grande Bariyeri, mu Murenge wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yahamirije iby'aya makuru BTN TV, aho yavuze ko abakekwaho gukora ivunjisha mu buryo butemewe n'amategeko bafatiwe mu mukwabu wakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage ndetse ko bagizwe n’abagore Icyenda n’umugabo umwe. 

SP Twizere waboneyeho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi no gutanga amakuru igihe cyose babonye ubikora, yakomeje avuga yakomeje avuga ko kwishora mu bucuruzi bw’amafaranga butemewe si icyaha gusa, ahubwo binahungabanya ubukungu bw’igihugu n’umutekano w’amafaranga.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza, ndetse hanarebwe niba bafite abandi bafatanyije.

Ingingo ya 223 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda,  ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu  cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Tuyishime Jeacques/BTN TV i Rubavu

Related Post