Hadutse ibindi byaha bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo-Perezida Kagame yakira indahiro ya Colonel Kabanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-29 14:04:22 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Mukuru mushya w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Colonel Pacifique Kayigamba Kabanda.

Ubwo yakiraga indahiro ya Col Kabanda, Umukuru w'Igihugu, yashimye intambwe RIB yateye mu kugenza ibyaha mu myaka umunani ishize ishinzwe, agaragaza ko uru rwego rumaze kuba inkingi ikomeye mu mutekano w’u Rwanda.

Yagize ati "Mu gihe cy’imyaka umunani gusa, igihe gishize RIB ishinzwe, yateye intambwe igaragara mu kugenza ibyaha kandi imaze kuba inkingi ikomeye y’umutekano mu gihugu cyacu."

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hadutse amatsinda mpuzamipaka y’abanyabyaha bakoresha ikoranabuhanga, bagamije kugirira nabi abantu, kandi ko ibyaha by’ubukungu bikomeje kwiyongera birimo uburiganya mu ishoramari.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko hadutse ibindi byaha bigamije gushuka abantu no kubanyaga ibyabo, byose bigira ingaruka ku baturage, bikabangamira imibereho yabo, agaragaza ko hakenewe imbaraga mu guhangana na byo.

Ati “Tugomba rero gukoresha imbaraga zose dufite, tugahangana n’izi mpinduka no gukomeza kubaka ubushobozi bwacu mu bugenzacyaha, binyuze mu bushakashatsi busesuye ku byaha, gukoresha ikoranabuhanga mu gushaka ibimenyetso ndetse no gukoresha uburyo bushya bushingiye ku bumenyi ndetse noneho hasigaye hariho n’ubwenge buhangano (AI). Ibi byose ni byo abantu bakoresha mu kubaka ubushobozi bwacu.”

Perezida Kagame yasabye RIB gukorana n’izindi nzego kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza, abazikoramo bakarangwa n’ubunyangamugayo, bagakora nk’uko Abanyarwanda babyifuza nkuko IGIHE cyabigarutseho.

Col Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RIB n’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame tariki ya 26 Werurwe 2025. Yari asanzwe ari Umushinjacyaha mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare.

Colonel Kabanda wagizwe Umuyobozi wa RIB ubwo yarahiraga

Related Post