Nyamasheke: Ba gitifu bane b’imirenge banditse amabaruwa asezera ku mirimo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-29 18:24:47 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, Nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, bwakiriye amabaruwa y'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ine muri 15 igize akarere, banditse basaba ubuyobozi guhagarika imirimo.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa basezeye ku mpamvu zitaramenyekana, ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri; Nabagize Justine wari Umunyamabamga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga.

Abandi ni Bigirabagabo Moise wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri.

Nyuma yo gushyikirizwa aya mabaruwa, Ntacyo ubuyobozi bwahise butangaza ku mpamvu zatumye aba banyamabanga nshingwabikorwa basezera ku mirimo yabo.

Related Post