Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije EIDIL FITRI, basabwa gukomeza kunga ubumwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-30 14:55:43 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, Nibwo Abayisilamu bo mu Rwanda n’aba’ahandi ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan Isi muri rusange kwizihiza EIDIL FITRI, basabwa gukomeza kunga ubumwe no guharanira kwirinda icyahungabanya umutekano w’Igihugu.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamiramboyifurije , Abanyarwanda bose umunsi mukuru wa Eid al-Fitr ndetse anawifuriza Perezida wa Repubulika n’umuryango we.

Ati "Muri iki gihe dusoza igisibo cya Ramadan, mfashe uyu mwanya ngo nifurize Abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mukuru mwiza wa Eid al-Fitr kandi nanawifuriza Abanyarwanda muri rusange. By’umwihariko nifurije umunsi mukuru wa Eid al-Fitr Nyakubahwa Perizida Repubulika n’umuryango we.

Mwese mwese Imana ikomeze ibarinde kandi dusaba Imana ko yakomeza kurinda igihugu cyacu, yakomeza kugiha ibyiza, ku isonga ingabire y’umutekano ikomeze iyiturindire, iduhe ibyiza byose n’iterambere ry’igihugu cyacu rirambye."

Sheikh Sindayigaya yanagaragaje ko nyuma yo gusoza igisibo abayisilamu bagomba gukomeza kugendera mu murongo mwiza wo kwegera Imana no gukora ibikorwa byiza.

Yagaragaje ko Abayisilamu bo mu Rwanda bakwiye guhuza imbaraga no gushyira hamwe mu byo bakora byose nk’abemeramana.

Ati “Iyo abantu batatanye baratsindwa mu migambi yabo ntacyo bageraho. Bigaragara ko dukeneye gushyira hamwe mu mishinga y’iterambere mu muryango mugari wacu. Ubumwe ni byose kandi abashyize hamwe ntakibananira kandi iyo abantu bashyize hamwe n’imigisha y’imana irabasanga.”

EIDIL FITRI, ni umunsi mukuru ngarukamwaka wizihizwa nyuma yo gusoza ukwezi kwa Ramadhan, aho Abayisilamu baba bamaze igihe cy’iminsi hagati ya 29 na 30 basiba (biyiriza ubusa badafata amafunguro).

Ubusanzwe ukwezi kwa Ramadhan ni ukwezi kwa cyenda kuri kalendari Abayisilamu bagenderaho, aho kuri ubu bari mu mwaka wa 1446, ari na wo basojemo igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Umuyisilamu wese ufite imyaka guhera kuri 15 kuzamura, afite ubuzima buzima (atarwaye, adatwite, atonsa) biba ari itegeko kuri we gusiba ukwezi kwa Ramadhan nk’imwe mu nkingi eshanu za Islam, akiyiriza atarya, nta n’icyo anywa kuva umuseke utambitse kugera izuba rirenze.

Iyo basoje ukwezi kwa Ramadhan (ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi) aba ari wo munsi mukuru wa EIDIL FITRI, aho baba bishimira ko basoje Ramadhan, barangwa n’ibikorwa bitandukanye byo kurushaho kwiyegereza Imana, bayisingiza, bayitakambira basaba imbabazi aho bigometse ndetse bakanayisaba ibyo bifuza mu buzima bwo ku Isi na nyuma yabwo.

Ni umunsi kandi ubimburirwa n’isengesho rya EID rikorerwa mu mbaga, rigakurikirwa n’ubusabane burangwa no gusangira n’inshuti n’abavandimwe nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Umwaka ushize, Abayisilamu bizihije umunsi nk’uyu ku itariki ya 10 Mata mu Rwanda n’ahandi ku Isi.

Uyu muhango witabiriwe n'abanyacyubahiro btandukanye mu gihugu


Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya yasabye Abayisilamu gukomeza kunga ubumwe

Umushoramari Munyakazi Sadate ni umwe mu bizihije EIDIL FITRI

Related Post