Perezida Kagame yifurije Abayisilamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-31 07:53:56 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yifurije Abayisilamu bo mu Rwanda no ku Isi yose umunsi mwiza wa Eid al-Fitr, abasaba gukomeza kugira indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza.

Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yatangaje abunyujije ku rubuga rwa rwe rwa X, ati "Ibi birori by’ibyishimo bizanire mwebwe n’abo mukunda, amahoro, ibyishimo n’uburumbuke. Reka dukomeza kwimakaza indangagaciro z’impuhwe, ubumwe n’ubugwaneza, nk’igisobanuro cy’uyu munsi mukuru."

Ku wa 30 Werurwe, ni bwo Abayisilamu bo mu Rwanda kimwe n’abo ku Isi yose basoje igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, aho bari bamaze iminsi 29 biyiriza ubusa.

Isengesho ku rwego rw’Igihugu ryabereye kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, aho ryitabiriwe n’abayisilamu benshi.

Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko muri uku kwezi wakusanyije arenga miliyoni 33 Frw yakoreshejwe mu kugurira abayisilamu batishoboye ibyo kurya ku munsi w’Ilayidi.

Binyuze muri iyo gahunda hatanzwe toni 21000 z’ibiribwa birimo ibishyimbo n’umuceri.




Umushoramari akaba na rwiyemezamirimo Munyakazi Sadate n'umufasha we bari mu Bayisilamu bizihije Eid al-Fitr

Related Post