Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, Nibwo mu Karere ka Rutsiro, mu mirenge ibiri ya Musasa na Rusebeya, inkuba yahakubitiye abana babiri bibaviramo gupfa.
Amakuru avuga ko mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Murambi, mu Mudugudu wa Murambi, inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 17, ubwo yari yugamye mu nzu n’ababyeyi be agwa amarabira noneho bagerageje kumujyana kwa muganga bataragerayo ahita yitaba Imana naho mu Murenge wa Rusebeya, Akagari ka Kabona ho mu Mudugudu wa Ntereye, inkuba ihakubitira umwana ufite imyaka 11, ubwo imvura yari irimo igwa. Inkuba yakubise bugamye mu nzu iwabo mu ruganiriro ari kumwe na murumuna we ahita ashiramo umwuka.
Umuvuguzi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “Nibyo, ayo makuru ni ukuri. Inkuba yakubise abantu babiri bo mu mirenge ya Musasa na Rusebeya mu karere ka Rutsiro, bahita bitaba Imana. Mubitabye Imana umwe yari afite imyaka 17, mu gihe undi yari umwana w’imyaka 11, iyi mpanuka yabaye mu gihe cy’imvura yari irimo inkuba nyinshi.”
Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kwihanganisha imiryango yabuze ababo anatanga ubutumwa ku baturage.
Ati “Turihanganisha imiryango yabuze ababo kandi tunashishikariza abaturage gukomeza kwitwararika mu bihe by’imvura nyinshi, bagakurikiza ingamba zo kwirinda inkuba, zirimo Kwirinda kugama munsi y’ibiti birebire cyangwa ahantu hitaruye, kwirinda gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa kuvugira kuri telefone mu gihe cy’imvura nyinshi, no gushyira imirindankuba ku mazu no ku nyubako ziberamo ibikorwa bihuriramo abantu benshi, kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi.”